Tariki 16 Ukwakira uyu mwaka nibwo tabagejejeho inkuru Umu motari akomeje gutukwa nyuma yo gusubiza miliyoni 50 yari yatoraguye wo mu gihugu cya Liberia ariko ubu akaba amaze kuba intwari muri iki gihugu.
Ni nyuma yuko nyuma yo gusubiza akayabo k’ibihumbi 50 by’amadorali bingana na miliyoni 50 z’amanyarwanda yari amaze gutoragura uyu musore Emmanuel Tolue yatangaje ko benshi bamututse ngo ko azapfa adakize.
Kuri uyu munsi Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro uyu musore w’imyaka 18 watoraguye amafaranga ibihumbi 50 by’umucuruzikazi wo muri iki gihugu witwa Musu Yancy, wari wayataye ahitwa Nimba.
Yancy yashimye ubunyangamugayo bw’uwo musore, amuha amafaranga y’ububonamaso n’ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y’Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda).
Perezida Weah yashimiye Tolue kubera “imyitwarire myiza idasanzwe n’ubuturage bwiza” bitanga urugero rwiza ku rubyiruko. Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia ari wo mudari w’indashyikirwa, kubera ubunyangamugayo bwe.
Uretse ibyo kandi Perezida Weah yanahaye uyu musore amadorali ibihumbi icumi angana n’amanyarwanda miliyoni 10 ndetse anamuha moto ebyiri azajya yifashisha muri business ze dore ko uyu musore yakoraga akazi ko gutwara moto. Uyu musore wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi, azarihirwa amashuri ndetse ahabwe buruse yo kwiga kugeza kaminuza.