Umubyeyi Mukandayisenga Emma (Mama Rosa) w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkurunziza w’Akagari ka Gihundwe k’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari wararanye umukiriya (umugabo), ku wa 27 Gashyantare 2022 yasanzwe yapfiriye mu nzu yari ifunze.
Nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV babitangaje, impuruza yatanzwe na bagenzi ba nyakwigendera bakoraga uburaya, mu masaa saba y’amanywa ubwo bageraga aho Mama Rosa yari asanzwe acumbitse, bagasanga harafunze, imbere mu nzu nta muntu ukoma.
Aba bakora uburaya ngo baketse ko mugenzi wabo yapfuye, bahise bahuruza abaturage, maze baca urugi basanga koko ni ko byagenze, bagakeka ko yaba yishwe kuko ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko yaba yanizwe.
Umuturanyi wa nyakwigendera yagize ati: “Njyewe nari ntambutse, indaya ebyiri zirampamagara ngo ninze nkingurire mugenzi wanjye, yapfuye. Ndavuga ‘se yapfuye gute?’ Ngo ‘ngwino urebe.’ ”
Yakomeje avuga ko yabanje kujya impaka n’aba bakora uburaya, ku kuba nyakwigendera yaba afungiranyije mu nzu cyangwa atarimo, ku gitekerezo cyo kwica ingufuri n’ugomba kuyica. Ngo we yemeye kuyica, agezemo imbere asanga Mama Rosa yapfuye.
Undi muturage ati: “Indaya yaduhuruje dusanga umuntu yashizemo umwuka. Yatubwiye yuko bari basanzwe bataramana mu gitondo, bigera mu masaa yine batarabona isura y’umuntu. Aravuga ati ‘ashobora kuba yapfuye’, araduhuruza, amaze kuduhuruza dusanga mugenzi we yaciye urugi, tumugezeho koko dusanga yapfuye.”
Uyu avuga ko ubusanzwe yabonaga nyakwigendera nta kibazo cy’ubuzima, cyane ko ku munsi wabanje yari afite imbaraga. Akeka ko yaba yishwe. Ati: “Uko byasa kose dukurikije ubuzima yari afite, yaba yishwe. Uko yari ejo yari akomeye, wabona mu muhogo hagiye haterwa ibintu, ashobora kuba yishwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, hamenyekane ukuri ku cyateye uru rupfu.