Mascot ya APR FC ikozwe mu ishusho y’Intare nk’ikirango cy’iyi kipe, yakorewe mu Bushinwa ikaba yarageze mu Rwanda itwaye arenga ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
‘Mascot’ ubusanzwe wayita igipupe kiba gikozwe mu ishusho y’ikintu runaka, inyamaswa se ariko igaragara mu ishusho cyangwa ibirango by’itsinda ryayikoresheje, muri ruhago bavuga ko ari mu rwego gutera imbaraga abakinnyi kandi ngo inatera amahirwe, haba harimo umuntu uyigendamo.
Niba warakurikiranye imikino APR FC yakinnye muri uyu mwaka w’imikino, cyane cyane iyo yakiriye akenshi yasohokaga igaragiwe na Mascot iri mu ishusho y’Intare.
Mu kiganiro n’umukunzi ukomeye wa APR FC uyobora Inkoramutima za APR FC ari nabo bayizanye mu Rwanda, Sam Friend uzwi ku izina rya Kabange, yabwiye ISIMBI ko bayiguze mu Bushinwa ndetse igitekerezo kikaba cyaraje nyuma y’uko yakunze kubibona ku mugabane w’u Burayi.
Ati “Ninjye wayizanye mfatanyije n’Inkoramutima. Najyaga mbona Mascot ya Man U, iya Arsenal ariko muri Afurika si nkunde kuzibona nkibaza impamvu tutabikora kandi dufite amafaranga, mbibwirwa abanyamuryango (Inkoramutima), nyitumiza muri Dubai bati ntayiriyo, muri Amerika bati ntayo, mbona umuntu ukora mu Bushimwa arambwira ngo turazikora.”
Avuga ko kugira ngo igere mu Rwanda bayakire, byose hamwe byatwaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 830.
Ati “Twamwoherereje amafaranga amadorali 700, itike yayo yari amafaranga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda no kuyimenyekanisha (dédouanement) twishyura ibihumbi 30.”
Avuga ko iba irimo umukunzi wa APR FC basohokana mu rwambariro bamara gufata ifoto ya mbere y’umukino agasubirayo.
Ati “Iri mu ishusho y’Intare, ubundi buri kipe iba igomba kugira iri mu kirango cy’iyo kipe. Iba irimo umuntu, uyambara ni umukunzi wa APR FC, arayambara kugira ngo itere imbaraga abakinnyi.”
Mascot akaba ari umuco mushya muri ruhago yo mu Rwanda, APR FC ikaba iyikoresheje bwa mbere nyuma y’imyaka 27 itangiye gukina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.