Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko Bruce Melody ari gukorana indirimbo n’umuraperi wo muri Kenya Khaligraph Jones ndetse ko mu minsi ishize yari yagiyeyo mu kurangiza amashusho y’iyi ndirimbo yitwa Sawa sawa.
Kuri uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira 2021 uyu muhanzi yashyize hanze amashusho yiyi ndirimbo ayashize ku rubuga rwa YouTube rwe.
Uyu muhanzi ni Khaligraph Jones wo muri Kenya bahuriye muri Coke Studio ibitaramo byahuriragamo abahanzi bakomeye muri Afurika maze bakagenda bahuza babiri, bagafatanya kuririmba indirimbo zabo ndetse umwe agasubiramo indirimbo y’undi.
Nyuma y’imyaka ine Bruce Melode na Khalgraph Jones bongeye guhura bakora indirimbo bise Sawa Sawa. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Madebeats iri mu njyana igezweho muri iki gihe yitwa Amapiano.