Mu minsi yashize nibwo umujyi wa Kigali watangaje ko ahazwi nko ku gisimenti i Remera hatazajya hanyura imodoka muri weekend ko hazajya hashirwa ama resitora n’ibyo kunywa, ibintu byahise bishirwa mu bikorwa muri wee-kend ishize aho habereyemo udushya.
Amashusho yagaragaye muri aka gace kaguriwemo utubari hazwi nko ku gisimenti, agaragara umugore ari hejuru yundi muntu utagaragara neza niba ari umugore cyangwa se umugabo basa n’abahaze ka manyinya dore ko no hirya yaho hari undi mugabo nawe wasinze bari gukurubana.
Umunyamakuru wa BTN Ndahiro Valens yashize aya mashusho kuri twitter ariko nta makuru menshi yahatangarije kuri yo niba ari abagore bari bari kurwana cyangwa se ari abari bari kwishimisha mu muhanda rwagati bamaze kugasoma.
Uyu munyamakuru akomeza ashimira Polisi y’u Rwanda aho avuga ko yahagobotse ati: “N’ubwo nayo bitari biyoroheye gukiza aba bantu”
Mu mashusho ntibigaragara neza icyo aba bantu barimo dore ko nta wakubitaga undi igipfunsi aribyo byatumye benshi bakeka ko bashobora kuba bari bari gusambanira ku muhanda.