Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 mu karere ka Musanze mu murenge wa Muko, imirambo y’abantu babiri batari bamenyekana yasanzwe mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha.
Aya makuru yamenyekanye ubwo abakozi bacukura amabuye yo kubakisha mu kirombe basangagamo imirambo y’abagabo babiri batamenyekanye. Umwe yari afite ibikomere n’umupanga uri iruhande rwe undi hafi ye hari umutarimba.
Nyuma yo kubabona bahise batabaza hagera abaturage, Polisi na RIB ariko mu makuru abababonye batangaga ni uko nta n’umwe muri abo wigeze amenyekana uretse umwe basanganye agakarita k’uwahawe urukingo rwa Covid-19 kariho amazina y’uwitwa Nzabarinda Jacques.
Bamwe mu baturage bari aho bavuga ko aba bantu bashobora kuba biciwe mu bindi bice bakabazana aho mu kirombe mu rwego rwo kujijisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Twagirimana Edouard, yemeje aya makuru avuga ko na bo iyi mirambo bayibonye ariko bataramenya neza abo bantu kuko nta myirondoro yabo yari yamenyekana kuko basanze nta bibaranga bafite ariko ko kuri ubu imirambo yabo yajyanywe gusuzumwa kwa muganga.
Yagize ati” Ayo makuru twayahawe muri iki gitondo ubwo abakozi bakoramo ubucukuzu bw’amabuye bari bagezeyo barababona baradutabaza. Twahise tuhagera tuhagerana na Polisi na RIB, ubu imirambo yajyanywe mu Bitaro bya Shyira ngo isuzumwe.”
RIB yahise itangira iperereza ngo hamenyekane icyo baba bazize ndetse n’uwaba yabigizemo uruhare nubwo nta yandi makuru yari yamenyekana.