Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kimaze kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’Abarusiya ndetse kikanangiza ibikoresho byinshi by’igisirikare cy’iki gihugu, mu mirwano impande zombi zimazemo iminsi ibiri.
Kuva mu rukerera rwo ku wa Kane w’iki cyumweru Ukraine ihanganye mu ntambara n’u Burusiya, nyuma y’uko ingabo zabwo zinjiye ku butaka bwayo. Ukraine mu butumwa Igisirikare cyayo kigenda kinyuza kuri Twitter, kivuga ko Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugenda zitakariza byinshi muri iyi ntambara.
Iki gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko cyari kimaze kwivugana abarwanyi b’Abarusiya barenga 3,500; na ho abagera kuri 200 bakaba bari bamaze gufatwa mpiri.
Ukraine kandi yavugaga imaze guhanura indege 14 z’u Burusiya na kajugujugu zabwo umunani; ndetse ikaba yari imaze gutwika ibifaru 102 ndetse n’izindi modoka z’intambara za BMW 536. Ukraine iravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’Ingabo zayo n’iz’u Burusiya ikomeje kujya mbere i Kiev mu murwa mukuru wayo.
Igisirikare cy’iki gihugu cyavuze ko cyasubije inyuma igitero cy’Ingabo z’u Burusiya zashakaga kwinjira rwagati muri uriya mujyi. Ukraine ku ruhande rwayo ntiratangaza imibare nyayo y’ibyo yaba imaze gutakariza muri iriya ntambara.