Umugabo wari umucungamutungo w’itorero ry’abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba w’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kunyereza asaga miliyoni 24 z’amanyarwanda.
Yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare mu karere ka Rubavu nyuma y’igihe yihisha ubutabera. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ko ayo makuru ari impamo, uwafashwe akaba akekwaho kunyereza 24,948,103 FRW. Byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Kivu.
Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe hifashishijwe inyandiko mpimbano , aho yagiye agaragaza ko amafaranga yashyizwe kuri konte y’Itorero kandi ntayo yashyizeho. Ibi byose yabikoze mu bihe bitandukanye kuva 2011 kugeza 2018 nyuma aza gutoroka ubutabera.
Uwo mugabo amaze kumenya ko yarezwe n’Itorero, yahise atorokera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yafashwe nyuma yo kugaruka mu Rwanda.
Icyaha cyo kunyereza umutungo akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yaburiye abishora mu bikorwa byo kunyereza umutungo, avuga ko batazihanganirwa kandi ko ibyo byaha bidasaza.
Yagize ati:“RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi bya ruswa birimo icyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse akanakoresha inyandiko mpimbano. RIB ikaba isaba abantu kwirinda gukora ibyaha nkibi kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”
Yibukije abakora ibyo byaha ko bidasaza, bivuze ko igihe icyo aricyo cyose wabikurikiranwaho.
Ati:“Abantu bari bakwiriye kuzirakana ko icyaha cya ruswa kidasaza wazagikurikiraneaho igihe cyose cyamenyekanira. Gutekereza ko wagikora ntikimenyekane biri kure. Abantu rwose barasabwa kugendera kure ibi byaha.”
RIB kandi yasabye abantu bose gukangukira gutanga amakuru ku byaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo.
Ati “Umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso. RIB ikaba isaba abantu ko bazirikana ibi kugirango ruswa tuyihashye.”
Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.