Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho yarohamye mu mugezi w’akavuguto ahetse umwana w’amezi atandatu bombi bitaba Imana kuri ubu uru ruhinja rukaba rutari rwaboneka
Yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Munege mu Kagari ka Mpanda, umurambo we wabonetse ureremba hejuru y’amazi kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 kuko yari yaraye aguyemo. Amakuru aturuka muri ako Kagari avuga ko umurambo w’uwo mugore wabonetse ureremba hejuru y’amazi ariko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, uruhinja rukaba rutaraboneka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpanda, Munyaneza Ildephonse, yabwiye Igihe ko uyu mugore yari yiriwe asoroma icyayi kuko ari ko kazi asanzwe akora, noneho ku mugoroba atashye anyerera ku iteme agwa mu mugezi.
Ati “Yari yiriwe asorama icyayi noneho ku mugoroba atashye anyerera ku gateme kambuka umugezi unyura hagati mu cyayi mu mudugudu wa Kigona mu Kagari ka Nyange. Abaturage basoramanaga icyayi nibo batabaje kuko amazi yari yamaze kumutwara we n’uruhinja yari ahetse.”
Umurambo we wabonetse bukeye ku wa Kane watwawe n’amazi mu ntera ireshya na metero zirenga 100 ariko uruhinja bararubura. Uyu murambo wahise ushyingurwa. Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wagize ibyago byo kubura umubyeyi n’umwana, uboneraho no gusaba abaturage kujya bigengesera muri ibi bihe by’imvura birinda ibiza.