Baraka Amidou umuhinzi ukomoka mu gihugu cya Benin aherutse gutoragura amafaranga ya CFA akoreshwa muri iki gihugu miliyoni 14 (angana n’amadolari 25,000), ayasubiza nyirayo ahabwa seritifika (Certificat) nk’ishimwe.
Nk’uko BBC ibivuga, Amidou yatoraguye aya mafaranga yari mu mufuka ku wa 19 Gashyantare 2022 ubwo yari avuye mu isambu. Ubwo yageraga mu isoko, ngo yaje kumva umucuruzi wari wagiye kugura imbuto mu cyaro, ashakisha uyu mufuka, afata icyemezo cyo kuwumusubiza n’amafaranga yose yarimo.
Ibinyamakuru byo muri Benin bivuga ko ubwo uyu mucuruzi yari amaze kubona amafaranga ye, yashatse guhamo Amidou ishimwe ry’100,000, yanga kuyakira, yemera 50,000 yonyine.
Abajijwe impamvu yasubije aya mafaranga yari atoraguye kandi yari menshi cyane, Amidou yasubije ko yabitewe n’imyizerere ye mu idini, kandi yahamije ko aticuza igikorwa yakoze. Mu rwego rwo kumushimira ku bw’iki gikorwa cy’ubutwari, Guverineri w’Intara ya Borgou, Djibril Mama Cissé, yamuhaye urupapuro rw’ishimwe (certificate) n’ibahasha y’amafaranga atamenyekanye.