Abanyamakuru babiri bo mu Rwanda Samuel Baker uzawi kuri Royal FM ndetse akaba n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye ndetse n’umunyamakuru wikorera akaba afite televiziyo yo kuri murandasi kuri Youtube izwi nka Yago TV Show bakomeje guterana amagambo bapfa Miss Muheto.
Uku guterana amagambo kwaje guurikira amagambo uyu munyamakuru Baker yari amaze gutangaza avuga ko hari ibyo agiye gushira ahagaragara ku bibera mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse yabivuze mu kiganiro yakoze kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022. Gusa ibi sibyo byatumye aterana amagambo na Yago.
Icyabaye imbarutso yo guterana amagambo n’umunyamakuru Yago, ni uko uyu munyamakuru Baker yashize amagambo ku rukuta rwe rwa twitter asebya Yago ku kuba yaragiranye ikiganiro n’umukobwa uri mu batoranijwe gukomeza mu kiciro cyo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 witwa Muheto Divine aho yavuze ko Yago ari gukoraibihabanye n’amategeko yo gutangaza inkuru zijyanye n’amatora.
Yakomeje avuga ko uyu munyamakuru (Yago) ko niba yabikoze kuri uyu mukobwa ko yari akwiye kuzenguruka bose bakagirana ibiganiro kandi akabitangaza ku rubuga rwe rwa Youtube. Akimara kwandika aya magambo Samuel Baker yanenzwe bikomeye na bamwe mu bafana be ndetse n’abakurikira Yago aho bamushinje kwivanga mu kazi k’umuntu ko ibyiza yabireka.
Ati: “Youtube channel y’inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Yago, agomba kumenya ko akwiye guha abakobwa bose bahatana amahirwe angana. Ntabwo byumvikana kuvugana na Muheto ngo bibe birangiye. Tekereza nk’umunyamakuru utangaza amakuru y’amatora”
Ibi kandi ntibyatinze kugera kuri Yago aho yahise amusubiza agira ati: “Mwababonye bakwataka banakwita inshuti”. Yago kandi yahise amwererurira amubwira ko atari inshuti ye cyangwa umuvandimwe we. Ati: “Wiyobya abantu ntabwo ndi murumuna wawe.”