Nyuma y’umunsi umwe gusa ikamyo yari ivanye sima mu karere ka Rusizi iyijyanye mu Bugesera ikoreye impanuka ikomeye mu mudugudu wa Rukerereza,akagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, igahitana umunyakenya wari uyitwaye ithuka Munyo, saa yine z’ijoro zo ku wa 17 Gashyantare iruhande rwayo haguye indi na yo yari ivanye sima muri aka karere, ihitana umushoferi wayo, tandiboyi bari kumwe arakomereka bikabije, ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Bushenge.
Iyi kamyo yakoreye impanuka ahasanzwe haryamye iyi yindi yayihakoreye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare igahitana uriya munyakenya wari uyitwaye, ni iyo mu bwoko bwa Truck Howo RAD 542 R Trailer RL 1682, yari itwawe na Sindikubwabo Jules w’imyaka 47, ageze muri uriya mudugudu wa Rukerereza akase ikorosi riramunanira imodoka irenga umuhanda igonga umukingo igwa Borudire (Bordure) shoferi wayo afatwa mu cy’imbere ( Cabine) nk’uko byagendekeye mugenzi we ,ahita apfa, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge, tandiboyi Abiragiye Hamisi Jules arakomereka na we ajyanwa kuvurirwa muri ibi bitaro.
Izi mpanuka zikomeje kubera abatuye aka gace urujijo kuko uretse iyi kamyo yabaye nk’iryama kuri mugenzi wayo umushoferi wayo agapfa urwo mugenzi we yari yaraye apfuye, aha zaguye neza neza hamaze kubera impanuka zitari munsi ya 4 mu gihe kitarenga amezi 6 nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruharambuga uyu mudugudu urimo, bamwe mu bahaturiye bakavuga ko hashobora kuba hari umuzimu cyangwa umudayimoni uzigusha, kuko zigwa hamwe,hakagwa izikoreye sima gusa, zikanahitana shoferi cyangwa tandiboyi.
Umwe ati: “Aha hantu si gusa hari umudayimoni uzigusha kuko zigwa kimwe, hamwe, zikoreye bimwe (sima), ahubwo icyadutangaje kurushaho ni uko iyi yari igiye kuryama hejuru ya ngenzi yayo yaguye mu ijoro rishyira ejo, zose zigahitana abazitwaye. Urumva se ari gusa? Wabisobanura ute? Polisi izatubwire ibiva mu iperereza izikoraho kuko buri gihe twumva ngo iperereza riracyakomeza bikarangira ntacyo tumenye, kandi ibi ntawe bitahangayikisha.’’
Bwiza.com yanavuganye n’usanzwe amenyereye ibyo gutwara ibinyabiziga, wanakoreye imirimo ye isanzwe hafi y’aka gace, agira ati: “ Jye ndabona hariya hagiye kuba nk’irimbi ry’abashoferi b’amakamyo ya sima pe,kuko birakabije,wagira ngo ni umuzimu ubagusha. Ntibisanzwe,kuko nta modoka yikoreye ibindi tubona ihagwa uretse ariya makamyo, kandi mu bihe byegeranye cyane tukibaza ibyo bintu bikatuyobera.’’
Avuga ko umuti abona ari ukuhashyira ibyapa byinshi biburira abashoferi bahageze kuko nta bihari kandi hari amakorosi 3 akurikirana,yose mabi cyane, umushoferi yakata irya mbere irya 2 ntarirenge, rikamuhitana cyangwa rigahitana tandiboyi we, agasanga ibyo byapa bihari ziriya mpanuka zitagera kuri ruriya rwego.
Abona kandi atari ikibazo cy’umuvuduko ukabije kuko kuba ikamyo iremereye ubwayo inatwaye ibiremereye,umushoferi agakata ariya makorosi nko mu mihanda isanzwe nta kimubwira ko ageze habi,abenshi baranamenyereye imihanda y’imirambi ubwabyo ari ikibazo gikomeye cyane.
Abajijwe icyo avuga ku kuba bahakorera impanuka baba bahanyuze bajya kuri CIMERWA,niba baba batabibonye,ati: “Hashobora kuba hari ababa bahanyuze bwa mbere birumvikana,ariko ikindi ni uko uko witwara uzamuka mu muhanda bitandukanye n’uko witwara uwumanukamo. Ikorosi wakatiye I buryo uzamuka urikatira I bumoso umanuka. Ibyo rero ntiwabirebaho ikindi gihe utabonye icyapa kuko ni cyo kiyobora umuntu, kuko ushobora no kuhagera mu mutwe harimo ibindi ntumenye ko wahageze.
Ariko iyo hari icyapa kimuburira agikubitaho amaso mbere yo kuhagera bikamuhesha kwitonda,na ho kuvuga ngo yahanyuze ejobundi azamuka,azongera ahamenye neza amanuka, nta kindi kibimweretse mbona atari byo ari yo mpamvu inzego zibishinzwe zikwiye kubyitaho byihuse. Kuko uko byangenda kose abashoferi bose ntibagira uburangare kimwe, ngo bagwe neza neza ahantu hamwe. Hagomba kuba hari ikibazo gikomeye cyane tudasobanukiwe,ababishinzwe bakwiye kutubwira neza, na ho ubundi biradushyira mu rujijo.’’
Umuvugizi wa polisi,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Réné, yabwiye Bwiza ko iriya mpanuka yabaye nk’iyayibanjirije, ahantu hamwe zombi zigahitana abashoferi bazo, akavuga ko bishobora kuba biterwa n’amakorosi agoye ahari, ariko ko umushoferi aramutse atwaye neza, ku muvuduko uringaniye nta kibazo ayo makorosi yamuteza,kuko ngo ataruta ayo muri Nyungwe cyangwa ahandi hazwi amakorosi akomeye, kandi ntibahagwa cyane nkaho.
Ku bavuga ko haba hari ikizigusha bamwe bita abazimu cyangwa abadayimoni, ati: “Ibyo twe ntitubyemera kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutera impanuka,zaba izituruka ku mushoferi,ku kinyabiziga ubwacyo cyangwa ku muhanda umushoferi anyuramo. Hariya ho rero tubona ari amakorosi ahari arenze ayo dusanzwe tuzi mu mihanda yacu, ku buryo uhaciye ku muvuduko uringaniye,unazirikana uburemere bw’umuzigo wikoreye, ntizakagombye kuhagwa kuriya. Abavuga ko hagwa izitwaye sima gusa na bo ni imyumvire yabo kuko impanuka ntireba umuzigo umuntu yikoreye, nutwaye imodoka nto yahagwa.’’
Ku kigiye gukurikiraho nyuma ya biriya byose, ati; “Gahunda iriho ni uko tubivugana n’inzego zishinzwe ibikorwa remezo no gutunganya imihanda, harimo Minisiteri y’ibikorwa remezo, RTDA iyishamikiyeho, n’uturere n’imijyi bikabigiramo uruhare cyane, kuko iyo ikibazo nka kiriya kigaragaye ibyo bigo bifata iya mbere kuko nka RTDA ifite uyihagarariye muri buri karere.
Izo nzego zose rero hamwe na polisi ni ugukorana hagafatwa ingamba zikemura kiriya kibazo, tukanaboneraho gusaba abashoferi kwitonda ,cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi,bakamenya imihanda barimo,ubuzima bw’ibinyabiziga batwaye,ntibabipakire cyane,bakagira umwanya uhagije wo kuruhuka,bakanahagurukira igihe batagenda bihuta ngo amasaha atabatanga,bakanirinda gutwara basinze, n’ibindi babuzwa.’’
Muri ibi bihe muri aka karere harabera impanuka nyinshi zo mu muhanda zihitana abatari bake, abaturage na bo bagasabwa kwitonda,bakanyura mu nzira bagenewe kuko impanuka nk’izo n’ubuzima bwabo zishobora kubutwara batitonze igihe bakoresha umuhanda.
Inkuru ya Bwiza.com