Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere mu Rwanda ni nako abantu ndetse n’ibigo bitandukanye bishira serivise zabo kuri murandasi bityo ukaba wakora akazi wibereye mu rugo ndetse benshi bakakubona umeze neza batazi ibanga wibitseho.
Muri iyi nkuru ngiye kugusangiza ubunararibonye mfite mu gukorera amafaranga wifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye, gusa kuri uyu munsi ndabanza mbabwire uko wayakorera ukoresheje YouTube ikindi gihe nzabagezaho uko wakinjiza amafaranga ukoresheje Facebook, Twitter ndetse n’ubundi buryo.
Muri iyi myaka mu Rwanda abantu benshi baretse akazi bakoraga basezera ababosi bakoreraga bayoboka inzira yo kwikorera kandi bagahembwa n’umuntu utuye muri Amerika we yibereye mu Rwanda rwa Gasabo.
YouTube ni urubuga (Platform) rushirwaho amashusho y’ubwoko bwose ndetse buri muntu wese yemerewe kurushiraho amashusho ajyanye n’amategeko y’uru rubuga kuko amashusho ayo ari yo yose ntabwo yemerewe kujyaho.
Hari ubwoko bw’amashusho butemerewe kujyaho nk’amashusho abiba urwangano, irondaruhu, urukozasoni, n’andi nawe wakitekerereza atemewe.
Buri muntu wese ushiraho amashusho agomba kuba afiteho konti izwi nka YouTube channel, iyo umaze kuyikora wuzuza ibisabwa ubundi ukajya ukora video ukazishiraho ubundi uwo ari we wese ku isi akaba yayireba.
Usabwa iki ngo utangire ukorere amafaranga?
Gushiraho amashusho ntabwo bihagije ngo utangire ukorere amafaranga, kuko hari ibintu uba usabwa ngo utangire uyakorere. Muri ibyo bintu bisabwa ngo ukorere amafaranga kuri channel yawe ni ibi bikurikira:
1. Channel yawe igomba kuba ifite abafatabuguzi (Subscribers) bari hejuru y’igihugmbi (guhera ku gihumbi kuzamura) Aba bafatabuguzi benshi bita abasubscribers ni abantu bareba amashusho yawe bayishimira bashaka kujya bareba ayandi uzashiraho bagakanda ahanditse ijambo Subscribe.
2. Amashusho washizeho agomba kuba yararebwe amasaha agera ku bihumbi bine (4K Watching Hours); Aya masaha abarwa ate? Aya masaha ni igiteranyo cy’iminota buri muntu warebye videwo yawe yamazeho ari kuyireba. Urugero: Niba ushizeho video ifite iminota 30, nihaza umuntu umwe akayireba iyo minota yose akayirangiza hakaza n’undi na we akayireba yose akayirangiza bivuze ko ubwo uzaba wujuje isaha imwe kuko niba ifite iminota 30 kandi abantu babiri bayirebye yose ubwo bizuzura iminota 60 ihwanye n’isaha imwe.
3. Kuba ayo mashusho ari ayawe nta handi wayakuye; Niba ugiye gukoresha youtube ushaka kuyikoreraho amafaranga, uba ugomba gushiraho amashusho yawe ubwawe wikoreye atarigeze agera kuri Youtube. Kirazira gukura ikintu kuri youtube ukongera ukagisubizaho uko cyakabaye utagihinduye ukundi(editing). Kuko iyo ushizeho icyo undi muntu yashizeho channel yawe iba ishobora gusibwa burundu.
Uko utangira gukorera amafaranga
Iyo umaze kuzuza ibyo maze kukubwira hejuru, usaba kujya wamamaza kuri video zawe (Applying for Monetization) uagategereza igihe bagusubiriza (kenshi ntabwo birenga ukwezi kumwe)
Iyo bakwemereye ufungura konti izajya ijyaho amafaranga ari kuva ku barebye video zawe kuri google (Google AdSense account) ubundi ugakomez ugakora cyane. Iki gihe mu mashusho yawe usanga harimo andi matangazo y’abafatanyabikorwa ba google bari kwamamaza kuri channel yawe ku buryo iyo umuntu ayikanzeho hari amafaranga uba winjije, no kuyireba gusa ikarangira nabwo hari ayo uba winjije. Cyakora kirazira kwikandira kuri izo adverts kuko ugiye ubikora kenshi bazagufungira burundu konti yawe.
Uhemberwa ku barebye adverts, ndetse n’abayikanzeho bakagira icyo bayikoraho. Gusa biba bisaba gukora cyane ni akazi mu kandi gasaba gukora wivuye inyuma.
Amafaranga uhembwa ava hehe?
Nkuko nabibabwiye uhemberwa abarebye adverts, abagize icyo bazikoraho nko kuzikandaho,… Gusa amafaranga uhembwa atangwa n’ibigo bitandukanye byo ku isi biba byaragiranye amasezerano na Google yo kubyamamariza ibikorwa cyangwa se serivise, bityo bikishyura google nayo ikishyura abakoresha YouTube.
Google iguhemba ukwezi gushize gusa uba wamenye ayo uzahembwa kuko uba hari aho uyarebera, gusa iyo ukwezi gushize nibwo ajya kuri konti yawe ya google ukaba wayahakura ukayabikuza kuri konti yawe yo muri bank iyo arenze amadorali ijana cyangwa ama Euros 70. bivuze ko ukwezi iyo gushize nta madorali ijana cyangwa ama Euros 70 ariho ntabwo uba wemerewe kuyabikuza ahubwo urategereza igihe azuzuzrira. Ukomeza gukora ayo wakoreye ukwezi kwa mbere akiteranya n’ay’ukwa kabiri kugeza yuzuye umubare.
Ibi bintu bitunze benshi mu Rwanda kandi babayeho neza ntawe ubashiraho igitutu kuko barikorera kandi bakinjiza agatubutse ntawe ubahagaze hejuru, ushobora gukorera i wawe nta nzu ukodesha kandi ukaba wakoresha smartphone yawe kuko nta bikoresho bihambaye bisabwa.
Uramutse rero ushaka kwiga byinshi no kubaza byinshi ku gukorera amafaranga kuri YouTube, Facebook, Website, wampamagara cyangwa ukanyandikira kuri 0783847452