Ku munsi wejo ku wa gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, nibwo twabagejejeho inkuru ya https://byoseonline.rw/bruce-melody-yaguze-imodoka-ya-miliyoni-200-ni-we-utunze-imodoka-ihenze-mu-rwanda/
Nyuma yuko aya makuru yuko uyu muhanzi nyarwanda yaguze imodoka igura akayabo ndetse akaba ari nawe muntu ugiye kuyitunga mu Rwanda, benshi batanze ibitekerezo bamushigikira gusa hari n’abandi banenze iki gikorwa ndetse banakomeye.
Umwe mu bamaganiye kure uku kugura imodoka ihenze kwa Bruce Melody, ni Senateri Emmanuel Havugimana wavuze ko uyu muhanzi akenewe kugirwa inama ku buryo ayo mafaranga ye yajya ayubakamo igikorwaremezo cyizagirira abaturage akamaro ndetse bakaba banakimwitirira akazashimwa by’iteka mu gihe iyo modoka igendamo abantu bane nta kamaro ifitiye abaturarwanda.
Senateri Emmnuel Havugimana yagize ati:”Ariko mujye mubagira inama! Ubu ayo mafaranga iyo ayubakamo ishuri ry’imyuga nka TVET, Abana baryigamo bari kuzamuririmba kugeza ashaje avuye ku isi, ndetse ishuri bakariha izina rye! ariko iyo modoka igendamo abantu bane ntacyo imariye igihugu! RRA(Rwanda Revenue Authority) iyisoreshe 200%”
Senateri Havugimana si ubwa mbere avuzwe mu itangazamakuru kuko mu mwaka ushize mu kwezi kwa Kanama 2021, yatanze igitekerezo ku bijyanye no kwiyahura bikomeje gufata indi ntera ariko benshi bagaragaje ko amagambo yakoresheje atari akwiye kuyakoresha nk’umuyobozi byatumye nyuma aza kubisabira imbabazi.
Muri ayo magambo yagize ati:”Kwiyahura byahozeho kuva cyera kandi ntibizashira”