Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko abantu 40 bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura kuva muri Mutarama uyu mwaka, bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iyi mvura bakaba bavuga ko bakomeza gufashwa.
Muri iki gihe cy’urugaryi, hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara imvura idasanzwe irimo kwangiza ibintu bitandukanye ndetse hakaba n’ubwo ihitana ubuzima bw’abantu. Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko abantu 40 aribo bamaze guhitanwa n’iyi mvura idasanzwe, hakomeretse abasaga 70 mu gihe inzu zisaga 370 zo zasenyutse.
Ubwo RBA yageraga mu bice bya Birembo mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo, benshi mu baturage bari basohotse mu nzu zabo kuko batinyaga ko zishobora kubagwaho bitewe n’imivu y’amazi yanyuranaga iruhande no mu nzu nyirizina.
Imiterere y’imiturire mu duce tumwe tw’aho i Birembo muri Bumbogo ni kimwe mu bishobora gutiza umurindi ibiza cyane muri ibi bihe bidasanzwe by’imvura. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe avuga ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza bafashwe. Avuga ko ibiza bihitana abantu, 90% bishobora kwirindwa.
Imvura nyinshi irimo kugwa ishobora kugira ingaruka no kumusaruro abaturage bari biteze kubona mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Aimable Gahigi avuga ko iteganyagihe rigaragaza ko hakiri imvura ku buryo abantu bakwitwararika muri iki gihe. Uturere twa Gisagara, Huye, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Nyagatare nitwo bigaragara ko turimo kwibasirwa n’ibiza muri iyi minsi.
Mu bihe nk’ibi abaturage basabwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo, kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe imvura irimo kugwa kuko bitiza umurindi inkuba.