Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yaba ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba guhurira na Perezida Paul Kagame.
Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS yatangaje ko afite amakuru y’uko Gen Saleh agomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kane, aho azahurira na Perezida Kagame. Uyu munyamakuru uri mu bakomeye muri Uganda yavuze ko amakuru yizewe yahawe na bamwe mu bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu ari uko Gen Salim Saleh agomba kumara icyumweru i Kigali.
Uyu mugabo wahoze ari umusirikare ukomeye mu ngabo za Uganda yitezwe mu ruzinduko i Kigali nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Museveni agiriye uruzinduko hano mu Rwanda.
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi rwo mu kwezi gushize i Kigali rwasize u Rwanda rufunguye umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze, nyuma yo kugirana “ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere” ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe warazambye.
Amakuru avuga ko uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda rwateguwe na Gen Muhoozi, na rwo rukaba ruri mu mujyo wo gushaka uko umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda washyirwaho iherezo. Gen Salim Saleh asanzwe ari Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye n’Umutekano yaherukaga kubonana na Perezida Paul Kagame mu Ukwakira 2011, kuva icyo gihe bakaba batarigeze babonana.
Uyu mugabo ari mu bakunze gushyirwa mu majwi bashinjwa kuba mu b’imbere bafasha imitwe igambiriye kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyanatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamba.