Umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Tuyizere, uzwi nka Genga, aravugwaho kwirukankana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, Rimenyurifite Jean Paul, ashaka kumutemesha umuhoro mushya yari amaze kugura.
Uru rugomo rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, ubwo Genga yasangaga Gitifu Rimenyurifite ku biro by’aka kagari. Uyu musore ngo yahise yirukanka kuri uyu muyobozi kugira ngo amuteme, na we ahita yirukira mu biro, arafunga, hameneka ikirahuri cy’urugi cyonyine.
Gitifu wa Shyorongi, Nizeyimana Vedaste yamenyesheje Igicumbi News ko igikekwa cyatumye Genga ajya gukora uru rugomo, ari uko yaketswe ko yari yaraye yibye umuturage witwa Jean Pierre.
Yagize ati: “Byabaye ku manywa hagati ya saa tatu na saa yine. Yagiye ku biro by’akagari ka Rubona gusa yari yaketswe mu hantu hari haraye habereye ubujura ku muntu wari wibwe witwa Jean Pierre wo muri ako kagari, bakeka rero uwo witwa Tuyizere kuko ni we ukekwaho ubujura, kuko yanafunguwe mu minsi yashize kuko yakoraga ubujura.”
Gitifu Nizeyimana yavuze ko Genga yari amaze igihe afungiwe ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, akaba yari aherutse gufungurwa mu bo Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi. Genga yahise atoroka ubwo umugambi wo gutema Gitifu wari umaze kumupfubana, akaba arimo gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano