Hari indege yaturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ipakiye toni 1200 z’ibisasu bita javelins igwa i Kiev muri Ukraine. Ambasade y’Amerika ivuga ko biriya bisasu byagenewe Ukraine kugira ngo izavune u Burusiya umunsi bwayirasheho.
Perezida Joe Biden niwe wemeje ko biriya bisasu byohererezwa Ukraine.
Ukraine iri guterwa inkunga ngo izivune u Burusiya ariko biragoye ko yo ubwayo yabishobora kuko u Burusiya buri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’intwaro zihambaye.
Muri iki gihe hari amakuru avuga ko u Burusiya bwohereje ku mupaka ubugabanya na Ukraine abasirikare barenga ibihumbi 130. Hari amakuru aherutse gutangazwa avuga ko u Burusiya bwateguye ko buzatangiza urugamba kuri Ukraine ku wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022.
Mu ntangiriro z’Icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 14, Gashyantare, 2022 hari inama izahuza ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu 30 bigeze OTAN/NATO kugira ngo barebere hamwe uko batabara Ukraine yugarijwe n’u Burusiya.
Iyi ndege yavuye muri Amerika izaniye ibikoresho Ukraine yaguye ku kibuga cy’indege cya Boryspil.