Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi mu muziki nka Igisupusupu, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse umwana wa Gatatu (Ubuheture).
Impundu zatashye mu muryango w’uyu muhanzi kuri iki Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022 ubwo umugore we yibarukaga umwana wa gatatu. Nsengiyumva uzwi mu ndirimbo nka ‘Rwagitima’ yibarutse umwana w’umuhungu wavukiye mu bitaro bya Kiramuruzi muri Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu muhanzi yibarutse umwana wa Gatatu mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo nshya nyuma ya ‘Shimwa Mana’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni. Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w’u Rwanda mu buryo benshi batakekaga.
Mbere y’uko amashusho ye ari gucuranga umuduri akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ngo agere kuri Alain Mukuralinda wari wibereye muri Cote d’Ivoire, ubuhanzi bwe bwari busuzuguritse ndetse yataramiraga abaciriritse bo mu tubari tw’inzagwa n’ibigage ntiyashoboraga guhagarara imbere y’abakomeye.
Mu kuboza 2018 nibwo indirimbo ya mbere ya Nsengiyumva yagiye hanze. Iyo ni iyitwa “Mariya Jeanne” benshi bakunze kwita “Igisupusupu”.
Ugukundwa kwa Nsengiyumva Francois kwamuhesheje amafaranga menshi yakuye mu kazi yagiye ahabwa harimo ayo kwamamariza Airtel, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora n’ahandi yagiye aririmba.