Impuguke mu by’amategeko, Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari na Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahamya ko dipolomasi y’ibihugu by’akarere ruherereyemo ikirimo uburyarya n’amacenga, ku buryo byagorana ko byashakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba.
Me Evode yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, cyari cyerekeye iyi mitwe ihungabanya umutekano w’akarere, cyatambutse kuri uyu wa 13 Gashyantare 2022.
Iki kiganiro cyibanze ku mitwe imaze imyaka myinshi ikorere mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) irimo FDLR ikomoka mu Rwanda n’indi yayikomotseho nka RUD-Urunana, na P5 ikomoka ku ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.
Uyu munyamategeko wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabara, ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko, yabajijwe niba byashoboka ko ibihugu by’akarere byakwifatanyiriza hamwe kurwanya iyi mitwe, asubiza ko bidashoboka.
Me Evode yafatiye urugero ku mubano w’u Rwanda na Uganda wajemo urunturuntu, bitewe n’uko ruyishinja amakosa arimo gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igambiriye kuruhungabanya irimo P5, yibaza uko ibi bihugu byakwifatanya mu kurwanya uyu mutwe, kandi kimwe kiwushyigikira.
Yagize ati; “Niba abantu ba P5 baza bakaza muri Uganda, bagafata hoteli, bakaryama, bagahura n’abantu bo mu nzego z’iperereza za Uganda, bakabaha facilities zose zishoboka, sinzi niba u Rwanda ruzagera ku ntambwe yo kumvikana na Uganda, ruti ‘Turase P5’.”
Ashingiye ku miterere y’uyu mubano, Me Evode yavuze ko umubano w’aka karere ukirimo uburyarya n’amacenga. Ati: “Haracyarimo uburyarya n’amacenga muri dipolomasi y’aka karere nk’uko John Mugabo yigeze kubivuga, yigeze kuvuga ibintu bijyanye n’amashyari byo kuvuga ngo ’Aba bantu twarabareze nk’abana bacu, none bakomeye, baturushije imbaraga, bafite ijambo rivuga rikumvikana’…”
Mugabo John nk’impuguke muri politiki, yabivuze yari abajijwe niba dipolomasi y’akarere ishobora kuba igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke w’akarere, asubiza ati: “Niba imibanire yacu irimo amacenga, irimo uburyarya, irimo amashyari adafite aho ashingiye ndetse hakabamo n’inzangano, iyo immaturity, ubwana mu miyoborere izakomeza gutanga ibyuho by’abafite umugambi mubisha kuri bamwe cyangwa se ku bihugu bigize aka karere.”
Me Evode na Mugabo babona igishoboka ari uko buri gihugu cyakwiyubakira ubushobozi, kikirwanaho kirwanya umutwe ugihungabanyiriza umutekano cyangwa ufite umugambi wo kuwuhungabanya.