Tuyisenge Françoise umugore w’imyaka 27 y’amavuko ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, yemeza ko igare ryamubereye uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibyo akeneye mu mibereho ya buri munsi.
Mu gitondo cya kare,Tuyisenge Francoise afashe igare rye, igikoresho akesha imibereho ye ya buri munsi. Tuyisenge avuga ko yafashe icyemezo cyo gutwara abagenzi ku igare kubera ibibazo by’ imibereho yagombaga gukemura wenyine mu rugo.
Ati “Ndi umunyonzi utwara abagenzi n’ibintu, nari mfite igare nkajya nza nkareba uko abandi banyonzi bakora mpita mfata icyemezo cyo kuza kuba umunyonzi kuko naravuze nti igare ryanjye ni ryo ngomba gukoresha nkajya mbona amafaranga. Nahise nza kwiga amategeko y’umuhanda i Kabuga ngataha , nari nkeneye amafaranga kuko ntabwo nari kwiga ngo njye ngera mu rugo ntacyo nshyiriye abana kuko mfite abana babiri b’abahungu, kandi ni njye ubarera njyenyine.”
Yunzemo ati “Nashatse umugabo turatandukana kandi abana ntabwo nari kubamuha, numvise ko abana ari abanjye ngomba kubarera, ubundi rero mu bundi buzima busanzwe umwuga wo gutwara igare ubasha kuntunga n’abana bange nkabambika nanjye nkiyambika, nkabarihira ishuri , nkishyura inzu, ariko ngerageza no kwizigama kuko hari itsinda mbamo dutanga igihumbi ku munsi.“
Mbere yo kujya mu muhanda,Tuyisenge abanza gukora zimwe mu nshingano zo mu rugo zirimo no kwita ku bana.
Tuyisenge Francoise ari muri koperative y’abatwara abagenzi ku igare i Kabuga mu Mujyi wa Kigali. Ni we mugore wenyine mu banyamuryango 150 bayigize. Bashima imikorere ya Tuyisenge, ikintu bahurira ho na bamwe mu bagenzi Tuyisenge ajya atwara.
Tuyisenge ataratangira aka kazi ngo ubuzima bwe ntibwari bumeze neza kuko indi mirimo yakoraga avuga ko itamufashaga gutunga umuryango we. N’ubwo akazi akora kamufasha gutunga umuryango we, Tuyisenbe ngo afite intego yo gutera indi ntambwe akiteza imbere kurushaho, aho intego ari ugutwara moto.
“Mbere yo kuza mumuhanda namaze ibyumweru 2 niga amategeko y’umuhanda urumva icyifuzo cyange nyamukuru ni ukuba umumotari nkava ku igare nkazamuka nkajya kuri moto, mba ndi kuvuga nti iri gare nzaritwara nintera imbere nkagera kuri moto sinzarigurisha kuko ngomba kuryigisha abana bange, na moto na yo ninyibona nyibigishe ku buryo numva ko abana banjye hatazabura umwana usigara mu kazi kange nakoze.”
Tuyisenge Francoise ni umubyeyi w’abana 2 iyo umunsi we wagenze neza mu kazi ngo abasha gukorera amafaranga ibihumbi 3 akizigamira, agahahira umuryango ukwezi kwashira akishyura n’inzu.