Urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa rwitezweho gufata umwanzuro ndakuka kuri dosiye y’urupfu rw’uwari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, tariki ya 15 Gashyantare 2022.
Ni nyuma yo kwiga ku bujurire bw’umuryango we ugizwe n’umugore we, Agathe Kanziga uhagarariwe mu mategeko n’Umufaransa Me Philippe Meilhac bwatanzwe tariki ya 18 Mutarama 2022. Indege ya Falcon 50 yarimo Habyarimana na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi, yarasiwe i Kigali tariki ya 6 Mata 1994 ubwo bari bavuye mu nama i Arusha muri Tanzania.
Bisabwe n’abo mu miryango yaburiye abayo muri iri raswa, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye gukora iperereza ku basirikare bakuru b’u Rwanda, bwakekaga ko baba bararigizemo uruhare.
Tariki ya 21 Ukuboza 2018, abacamanza bafashe icyemezo cyo guhagarika iri perereza, bavuga ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko hari uruhare aba bayobozi baba baragize mu iraswa ry’iyi ndege. Umuryango wa Habyarimana warajuriye ariko Urukiko rw’Ubujurire muri Nyakanga 2020 narwo rufata icyemezo cyo gushyingura iyi dosiye rushingiye ku mpamvu zimwe n’iz’urukiko rw’ibanze, ruhagarika iperereza.
Uyu muryango wongeye kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu rukiko rusesa imanza; ari narwo rusumba izindi mu Bufaransa, icyemezo cyarwo kikaba gitegerejwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki ya 15 Gashyantare.
Me Philippe avuga ko bafite icyizere ko uru rukiko rufata icyemezo cyo kubura iyi dosiye. Yagize ati: “Ntegereje ko urukiko rusesa imanza rutashyingura iyi dosiye mu kimoteri cy’amateka. Haracyari icyizere.”
Uyu munyamategeko nk’uko Actualité ibivuga yongereyeho ko byaba bibabaje kuba iyi dosiye yashyingurwa kandi imaze igihe kirekire ikurikiranwa.