Bakunzi bacu b’akamazi nongeye kubaramutsa nanabashimira kubwo gukurikirana iyi nkuru. Ubwo duherukana inshuti ya mama yamugiraga inama mbi yo kujya mu bapfubuzi.
Nyuma y’iminsi itatu mama agiriwe iyo nama ku munsi wa gatatu umuryango wa Manzi waje kudusura gusa basanze nge ntahari kuko nari nagiye mu baturanyi gutembererayo. Mama yaganiriye n’ababyeyi ba Manzi biratinda ibiganiro byabo bihumuje baje gutaha ariko ababyeyi ba Manzi babwira Manzi ngo nasigare ategereze ko nza ansuhuze tunaganire dore ko bose nta numwe wari uzi ibyabereye ku ishuri.
Manzi yarantegereje ariko asigara aganira na mama mu gihe ntaraza hashize isaaha ababyeyi ba Manzi bagiye Manzi yatangiye gutereta Mama, atangira kumwiyegereza no kumubwira amagambo aryoheye amatwi , byari nko korosora uwabyukaga wari nk’umwobo wa hafi satani acukuriye Mama ngo awumushyire mo .
Ako kanya Manzi yatangiye gukorakora Mama bava mu ruganiriro binjira mu cyumba cya Mama na Papa, bagitangira gukora icyaha cy’ubusambanyi. Ako kanya nahise nza kubw’amahirwe umuturanyi amperekeje angeza ku irembo ry’iwabo asubirayo nshyitse mu rugo nk’umwana wisanga umutima wanyoboye mu cyumba cy’ababyeyi cyane ko nta muntu nabonaga mu rugo naketse ko mama yaba yirambitseho gato mu cyumba.
Nasunitse urugi ngo ngere mu cyumba nsanga Manzi arimo gusambanya Mama. Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba kuvuga birananira, kugenda birananira, ikiniga kiramfata ndarira.
Muri uwo mwanya nabaye nk’umuntu uri mu rukundo rw’iyi minsi rumeze nka filimi aho umuntu akubeshya ko agukunda ukabona ibimenyetso byinshi byerekana ko atagukunda ariko amarangamutima ya we agakora nkaho uwo muntu agukunda byanyabyo.
Nange nararebye nkajya niyumvisha ko Atari byo kandi ari byo kuko numvaga bidashoboka. Mama na Manzi bahise barekera ibyo barimo mama isoni n’ikimwaro biramwica abura aho akwirwa abura naho yerekeza. Manzi n’ikizere kinshi nkutari mu ikosa yahise yambara acaho arataha.
Mama yatangiye kumbeshya ukuntu Manzi yamufashe ku ngufu akamuhatiriza gukora imibonano mpuzabitsina ariko mpita munyomoza mubwira ibyo ikiganiro yagiranye n’umugore w’inshuti ye cyose yumva abuze icyo akora aradagadwa ubwoba buramwica ansaba imbabazi.
Nahise mubwira ko Atari nge ahemukiye cyane! ahubwo ko uhemukiwe cyane ari papa wamwizeye bakabana akaba atesheje agaciro ikizere yamugiriye akakimena, akiyubahuka, akubahuka umugabo we ndetse n’umuryango we muri rusange atitaye ko ikizere ari nk’amazi iyo kimenetse utakiyora yewe unagerageje kukiyora wayora ibiroha kandi ko urugo rwubakirwa ku kizere ndetse no kwihangana kuko yagombaga gutegereza data.
Nkimara kumubwira gutyo kuko yari azi ko Papa turi inshuti cyane yarushijeho kugira ubwoba atekereza ko nzamurega gusa ntana gahunda nari mfite yo kumurega kuko imyaka nari ngezemo nari maze kumenya ko hari ibintu biba Atari ngombwa ko bivugwa bitewe nuko bishobora kugira ingaruka mbi kurusha inziza. Natekereje ko Data aje nkabimubwira nubwo Atari nge mbarutso ariko nange naba ngize uruhare mu gusenya urugo rw’ababyeyi bange, ntekereza ko byaba igisebo ku muryango wange bigeze hanze ndetse bigatandukanya ubumwe n’ubucuti buri hagati y’umuryango wange nu wo kwa Manzi.
Ikindi gikomeye cyane nari mbizi neza ko Data agira umujinya w’umuranduranzuizi natekereje ko yakwica mama, ntekereza ukuntu twasigara turi infubyi ndetse n’ipfunywe twajya tugira dutekereje ko umubyeyi wacu ari we wiciye mama bigatuma n’agakosa gato twakora karemerezwa bakavuga bati ni uwo kwa naka bagira umujinya w’umurandura nzuzi kuva ubwo tugahinduka iciro ry’imigani aho dutuye.
Nange nk’umuntu wari umaze guca akenge kandi mbizi neza ko nubwo mama Atari shyashya nange ntari miseke igoroye ndekera gutekereza nkaho inyangamugayo ari iyishobora guhisha ibyaha byayo nibuka ko ndi mubi cyane kurenza Mama.
Nyuma y’ibyumweru bibiri Manzi yagarutse mu rugo nge na Mama duhari bafatanyiriza hamwe kunsaba imbabazi nange ngira ngo kuba Manzi aje mu rugo ni umutima wa mwemeje icyaha agahitamo guca bugufi. Mama yanjiye munzu kuko no kurebana na Manzi mu maso yumvaga bimuteye isoni yari yaratangiye kwicuza icyabimuteye n’ukuntu yasengaga kandi abizi neza ko ari icyaha atangira kujya arira asaba Imana imbabazi. Mama yamaze iminsi itatu kuva yakora icyaha adasinzira na rimwe akarara arira nkumva birambabaje nkibuka nange ndi ku ishuri nkora ibyaha nkariri.
Muri ako kanya Manzi wansabaga imbabazi yahise atangira kuntera ubwoba arambwira ngo nindamuka mvuze ibyabaye ibyo nakoreye ku ishuri byose na we azabivuga ambwira ko yanamenye ko ndi mu itsinda ry’abatinganyi bo ku ishuri arambwira ati gusa baba banshuka kuko bo bakorana na Eleminato binjijwemo n’abantu bari bavuye mu bihugu byo hanze batangira kubigisha ubutinganyi bakajya babaha amafaranga.
Kubera ubwoba narimfite no Kwiyoberanya nari nuzuye nahise mbwira Manzi ngo winkanga, ntangira kumubaza ngo ibyo avuga ni ibiki ko ntabyo ndiho nsobanukirwa. Manzi yakomeje kumbwira ngo ndeke kwigira malayika kandi ntatuye mu ijuru, naramuhindukiranye mubaza nkuri mu rukiko niba ibyo anshinza abifitiye ibimenyetse.
Manzi yahise akura telefone mumufuka anyumvisha amajwi yamfashe mbimubwira, ako kanya nahise mushikuza telephone nyikubita hasi iranshwanyagurika. Manzi yahise arakara cyane ambwirako yari yarabicecetse ariko agiye kubibwira Mama. Ako kanya yahise ahamagama Mama ngo amundegere amubwire n’ibyo nakoreye ku ishuri. Naratitiye ibyuya binyuzura intoki ngwa igihumure.