Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri afurika CAF ryashize hanze itangazo rihagarika sitade regional ya Nyamirambo gukiniraho imikino y’amarushanwa mpuzamahanga mu gihe ari yo sitade imwe rukumbi u Rwanda rwari rufite yemewe.
CAF ivuga ko nyuma yigenzura yakoze kuri iyi sitade ngo yasanze itujuje ibisabwa nkuko mu itangazo CAF yashize hanze kuri uyu wa 17 Ukwakira ryabivuze. Stade ya Kigali yasabwe kuvugurura urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe zo kwicaraho aho kugumishaho sima.
Itangazo rya CAF rivuga ko “hashingiwe ku igenzura ryakozwe, stade ikibura byinshi ku bigenderwaho na CAF kugira ngo yemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga.”
Hemejwe ko Stade ya Kigali yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu ndetse n’ihuza amakipe atandukanye. CAF yavuze ko u Rwanda rwemerewe kuhakirira umukino umwe hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Yakomeje ivuga ko nyuma y’uwo mukino, Stade ya Kigali izahita ihagarikwa ako kanya ku kwakira amarushanwa y’amakipe y’ibihugu n’aya makipe makuru y’abagabo, yaba aya FIFA cyangwa CAF. Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yamenyesheje FERWAFA ko igomba kuyiha igihe n’uburyo izakosora ibyo yayisabye kugira ngo izabashe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
U Rwanda ruzakira Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uzaba uwa nyuma ukiniwe i Nyamirambo mbere y’uko hongera kuvugururwa. Undi Ikipe y’Igihugu izakina muri aya majonjora, uzakirwa na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ndetse nta wundi mukino mpuzamahanga Amavubi azakina kugeza mu mwaka utaha.
Bivuze ko AS Kigali na APR FC ziramutse zikomeje mu marushanwa ziri gukina zajya zitira ibibuga hanze y’igihugu bivuze ko abanyarwanda baba bacitswe n’ibirori by’amakipe yabo bihebeye nubwo nta we uba yemerewe kwinjira.
Muri Mata uyu mwaka, na bwo CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko hari ibigomba kuvugururwa cyangwa igahagarikwa. Icyo gihe, hari ibyakozwe, yongera gukomorerwa by’agateganyo muri Gicurasi. Stade Amahoro igiye kumara imyaka itatu yarahagaritswe ndetse umushinga wo kuyivugurura ugiye kumara imyaka ibiri bivugwa ko ugiye gutangira.