Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya bica(gusarura) ibiyege (bijya kumera nk’ibihumyo) barabirya, bahita bamererwa nabi bararemba umwe ahita apfa.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyaga wabibonye, avuga ko abo bana bavuye gutashya bafite ibiyege bibeshye ko ari ibihumyo bageze mu rugo barabyotsa basigaho n’umunyu barabirya bahita baremba babajyana kwa muganga, umwe ahita apfa.
Yagize ati “Bakimara kubirya nta minota yashize bahise batangira kuremba bahita babajyana kwa muganga umwe ahita apfa abandi na bo bararembye cyane, ubu tugiye gushyingura uwapfuye, abo bana bari abo mu ngo zitandukanye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, Mukashyaka Chantal yemeje aya makuru avuga ko abandi bana bakiri mu bitaro.
Yagize ati “Ni byo koko abana bane bariye ibiyege umwe ahita yitaba Imana abandi baracyari mu bitaro”.
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko n’ubwo ibihumyo ari byiza ku mubiri w’umuntu ariko ko hari ubwoko bwabyo bushobora kwica umuntu cyangwa se bukamugiraho ingaruka ku buzima bwe bakaba basaba abantu bose kwitondera ibiyege n’ibindi byo mu bwoko bwabyo bijya kumera nk’ibihumyo.