Umufundi witwa Ntibaziyaremye Ferdinand w’imyaka 39 wubakaga inzu kunyubako ya LaBonne Adreese, ya Higiro Martin, yahanutse ku nzu y’igorofa rya kabiri maze yikubita hasi abanza umugongo, ahita ajya muri koma.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Amakuru avuga ko ibyo bikimara kuba yihutanywe kwa muganga n’imbangukiragutabara, imugeza ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Murekatete Patricicie, yavuze ko aya makuru yayamenye maze akihutira kujyayo kugira ngo atabarwe hakiri kare.
Ati “Twabimenye nanagiyeyo,yararimo yubaka ahanuka ku gikwa maze yikubita hasi ariko yajyanywe kwa muganga.”
Murekatete yasabye abantu bubakisha inzu kujya bafata ubwishingizi.
Ati “Icyambere ni ukureba ko bari mu bwishingizi, Impanuka nkiriya iyo ibaye, iyo bari mu bwishingizi,(Assurance ) irabikurikirana.”
Amakuru avuga ko uyu mugabo icyateye iyi mpanuka , ari uko yari yicaye ku mbaho kuri etaji ya kabiri, maze zacika, agahita amanuka.