Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame na Nyusi “baganiriye ku byiza bimaze kugerwaho n’u Rwanda na Mozambique mu bufaranye bukomeje bwo kugarura umutekano muri Cabo Delgado ndetse n’izindi nzego z’ubufatanye hagati y’ibihugu byonbi.”
Perezida Filipe Nyusi yaherukaga mu Rwanda mu mpera za Mata umwaka ushize. Byari mbere y’amezi make ngo u Rwanda rwohereze muri Mozambique abasirikare n’abapolisi barenga 1,000 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze igihe yarayogojwe n’ibyihebe.
Perezida Nyusi ni we wasabye ko u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri kiriya gihugu. Perezida Paul Kagame aheruka gutangaza ko ikibazo cy’ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado gisa n’ikimaze gukemuka ku kigero cya 85%, mu gihe ingabo zikomeje gukurikirana ibyihebe mu duce byahungiyemo kugira ngo na two zidusukure neza.