Kuri uyu wa Gatatu mu Kagari ka Rwezamenyo ya II mu Murenge wa Rwezamenyo humvikanye inkuru y’umugabo usanzwe ari umukurani wahamagawe n’umupasiteri mu itorero rya Peuple de Dieu munsi y’isoko rya Nyamirambo ngo ajye kujugunya injangwe yatumaga isazi ariko nyuma akaza kugagara avuye kujugunya icyo yari yasanze ari umutwe usa nk’uw’ihene.
Uyu mukarani witwa Nsanzimana Seleman usanzwe utuye mu Murenge wa Nyamirambo yahamagawe n’uwitwa Evans uyobora ishuri ry’inshuke ry’urusengero Peuple de Dieu, ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare ngo ajye kujugunya ikintu cyari mu gafuka yakekaga ko ari injangwe yahapfiriye.
Gusa uyu mukarani avuga ko nyuma y’iminota mike avuye kujugunya icyari mu gafuka yari yasanze ari umutwe w’ihene yahise atangira kurabirana ndetse ngo yaje kumva ijwi rimubwira riti “Subiza ako gahanga aho wagakuye.”
Bucyeye bwaho ku wa 9 Gashyantare 2022, ahagana saa tanu z’amanywa Nsanzintwari uzwi nka Tuyiri yazanywe n’abakarani bagenzi be bamurambika mu kigo cy’ishuri, maze umuyobozi waryo wari wanatanze igihumbi (1000Frw) ngo baterure ako gahanga yitabaza ubuyobozi bwite bwa leta.
Umuyobozi w’ishuri, Evans, aganira na Radio-TV1, yavuze ko yahamagaye uyu mukarani ngo amufashe gukuraho icyo yakekaga ko ari agatwe k’injangwe nk’umunutu yari asanzwe yitabaza.
Ati “Abantu barambwiye bati hano hari ikintu kiri guteza umwanda cyuzuyeho amasazi, naragiye ndareba nkabona ari nk’ipusi, uriya mukarani ni umuntu dusanzwe dukorana naramuhamagaye nti ngwino unkurireho kiriya gipusi bataye hariya ndaguha amafaranga. Saa kumi z’umugoroba nibwo yaje kundeba asanga natashye, atira telefone barampamagara ndababwira nti aze kundeba mu gitondo.”
Evans akomeza avuga uburyo bazanye umuntu bakaryamisha mu kigo ndetse n’agahanga, gusa nawe ngo yahise yitabaza ubuyobozi ngo bumufashe. Ubwo ubuyobozi bwahageraga hahamagawe imbangukiragutabara maze imujyana ku Bitaro bya Nyarugenge gukorerwa ibizamini no kwitabwaho.
Amakuru avuga ko muri uru rusengero bagira imbaraga zidasanzwe, uyu muyobozi w’ishuri avuga ko ibyo ataribyo uretse kuba basenga nk’abandi bemera imirimo y’Imana. Bityo ibivugwa ko uwari umuyobozi w’uru rusengero uherutse kwitaba Imana, n’abasigire barwo bagahunga byatewe n’umudayimoni uhaba nawe yabyumvise ubwo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo II, Ingabire Chantal, avuga ko nawe yahageze atabajwe n’ubuyobozi bw’iri shuri maze nawe akabwira n’uwavugaga ko yagagaye abitewe no guterura ako gatwe k’ihene.
Ati “Nka saa tanu z’amanywa nahamagawe n’umuyobozi w’ishuri ry’inshuke ambwira ko bagize ikibazo cy’umuntu waje kuharyama afite agatwe k’intama, nihutiye kuhagera nsanga umugabo aharyamye mubajije ikibazo afite yambwiye ko igice cyo hepfo cyagagaye atabasha guhagarara neza bitewe na Evans ngo amujugunyire ako gatwe. Ngo yabanje kumubwira ko nasanga ari ipusi atayijugunya ariko asanga atariyo nibwo yagiye kukijugunya ariko yumva ahise amererwa nabi aribwo bucyeye byatumye aza kuryama muri iryo shuri.”
Ingabire Chantal akomeza avuga ko icyo bakoze ari ukumuhamagariza imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Nyarugenge, gusa ngo barakomeza gukurikirana bamenye icyamuteye kugagara. Uyu mugabo uvuga ko yagagaye amaze guteruzwa agahanga k’ihene asanzwe ari umugabo w’abana batatu n’umugore.
Iyi nkuru ikaba ikomeje gutera urujijo niba koko uyu mugabo yaragagaye kubera aka gahanga yagiye kujugunya cyangwa bwaba ari ubutekamutwe uyu mugabo yaba arimo akora ngo arye amafaranga ubuyobozi bw’uru rusengero gusa ngo nta kavugirwa ubusa.