Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye kuvugwa imyato nyuma yo guhashya abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba bari bakambitse mu duce bari bahungiyemo ubwo bari bamaze kwirukanwa n’ubundi n’izi ngabo zifatanyije n’iza Mozambique.
Aba barwanyi bari baracumbitse mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma nyuma y’uko byirukanywe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zibakuye mu birindiro byazo. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziherutse gutangiza ibikorwa byo kwirukana ibi byihebe muri utu duce.
Muri ibi bikorwa byasanze izi nyeshyamba aho zari zarakambitse mu mirima ishashe y’imyumbati, zarashweho urufaya rw’amasasu n’ingabo z’u Rwanda, ziyoberwa ibibaye ari na bwo ibi byihebe byahise bikizwa n’amaguru mu gihe hari n’ibyahasize ubuzima ibindi bifatwa mpiri.
Kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, zirahiriwe na benshi kubera ibikorwa byo guhashya iyi mitwe y’iterabwoba yari yarazahaje abaturage bo muri Mozambique baravuye mu byabo.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yagarutse ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Bihugu binyuranye, yavuze ko ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique bigeze kuri 85%.
Yagize ati “15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”
Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda anavuga ko kurindira umutekano Abanyarwanda ari byo biza ku isonga, bityo ko abazahirahira kuwuhungabanya bazahura n’akaga gakomeye.
Perezida Kagame wavuze ko u Rwanda rufite abanyamwuga mu kurwana intambara, yavuze ko abazagerageza kurushozaho intambara, inzego z’umutekano z’u Rwanda zizabasanga aho bacaniye uwo muriro kuko u Rwanda ari ruto.