Ku cyicaro cy’Itorero Abacunguwe( Redeemed Gospel Church) riyobowe na Bishop Rugagi Innocent, abantu baba bakubise buzuye buri wa Gatatu, ndetse no mu miryango n’amadirishya bamwe ariho barebera babuze aho bicara. Ariko ntibibabuza bose kubageraho abahanurira.
Ubwo Bishop yari ageze mu mwanya wo kubohora abantu, yaje guhamagara ngo abakobwa barara basambanywa n’abazimu. Mu magamba ye Bishop Rugagi yagize ati:” Hano hari umukobwa urara usambanywa n’umuzimu, kandi bakamarana umwanya munini cyane, kuburyo niyo amurekuye atongera gusinzira, ndetse abayanacitse intege cyane kuburyo nta n’akazi yabasha gukora.”
Habanje guhaguruka abakobwa 3, Bishop ati: Mupfukame aho, ariko hari undi umwuka w’Imana arikunyereka kandi sindabona atambuka. Uwo mukobwa amaranye n’uwo muzimu igihe kinini basambana, kandi ikindi ndabona yambaye ipantalo n’agashati k’umutuku yajyanishije n’udukweto tw’umutuku.”
Ubwo Bishop amaze kuvuga ibyo uwo mukobwa yavuye ku izima yumva noneho ariwe arahaguruka, Bishop ati: “Niwowe narintegereje kuko Imana yanyerekaga ko utaraza. Ubwo uwo mukobwa Bishop yahise amusengera,hanyuma amaze kumusengera arabohoka avuga uko byagenze.“
Mu magambo ye ati: “Uyu ni umwaka wa 14 uwo muzimu arara ansambanya ijoro ryose, nkabyuka nta mbaraga nankeya nfite numva nacitse intege cyane.” Bishop yamubwiye ko Imana imukijije kandi ko atazongera kubona uwo muzimu ukundi, kuko igitanda cye agitwikirije amaraso ya Yesu ndetse n’umuriro.
Ibi benshi byaje kubatangaza ndetse bibaza ukuntu umuntu muzima yasambana n’umuzimu ariko bikabayobera.