Kigali yabaye gusaranganya buri kimwe usibye ibyo kurya na ho umugore cyangwa umukunzi wawe nta birenze kumva ko hari undi afite bajya bishimisha, Abagabo bo ni ibindi bindi Umugabo udaca inyuma umugore we ni umwe ku ijana muri uyu murwa ibyo byose byiswe Kigali We Share.
Mu mvugo y’abato, Kigali isigaye ishya ijoro n’amanywa. Ibihe byarahindutse, abantu bibohora mu byiza no mu bibi ku buryo kuba wabona umusore n’umukobwa bakundana bizwi ariko buri wese afite n’undi ku ruhande umuvura umusonga nta gishya kirimo. Ibyo mbese, nta birenze!
Aho niho havuye Kigali we share. Ni ukuvuga ngo numbonana n’umukobwa w’inshuti yawe, ntuzarare udasinziye. Nubona nasohokanye na boyfriend, nabyo ntuzabikomeze, ni bwo buzima, nta ntambara.
Rwa rukundo rwasazaga abantu bakarwara indege, rwasigaye mu myaka ya za 90, iyo hagize ubibaza, wumva umwana muto amusubije ati “ubu turi muri 2022 mutuze”!
Kigali we share ni imvugo yumvikanye cyane mu 2021, ubwo yakoreshwaga n’umubyinnyi witwa ‘Kelly boo’ ashaka kugaragaza ko ikigero cyo gucana inyuma mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali kiri hejuru.
Gucana inyuma si ibya none gusa kera byasaga n’amahano ariko ubu ni ko ubuzima bumeze. Hari n’abakobwa bato bashaka ingo ba nyirasenge bakababwira ko umugabo namuca inyuma, azajye afata ikirahure cya mazi anywe hanyuma bishire.
Iyo uganiriye n’abantu bazakubwira ko impamvu Kigali we share yafashe indi ntera, ariko abagabo bimakaje guca inyuma abo bashakanye, naho abagore bagashyira imbere ifaranga.
Hari umugore mperutse kumva avuga ngo biba ari igitangaza kubona umugabo udaca inyuma uwo bashakanye. Bivuze ko gucana inyuma byeze ku rugero rwo hejuru.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi myumvire naganiriye n’abantu batandukanye bambwira impamvu ‘Kigali we share’ yabaye ibisanzwe.
Abagabo bakunda guca inyuma
Abantu benshi usanga bahuriye ku myumvire y’uko abagabo buri gihe baba bifuza kuryamana n’abakobwa cyangwa se abagore benshi, ku buryo iyo aya ‘mahirwe’ abonetse badashobora kuyirengagiza.
“Gucana inyuma ni ibintu bisanzwe cyane ku bagabo, abenshi ntibajya babasha kwihangana.” ni uko umwe yambwiye. Undi ati “hari abakobwa benshi beza muri Kigali, umuntu agomba kugira benshi bashoboka.”
Avicii ni we wigeze kuririmba ngo umunsi umwe tuzasiga ibi byose tubona ku Isi, bityo rero ngo tubeho mu buzima tuzahora twibuka. Iyo bigeze aha, abagabo bakamama akajisho ku kimero cy’abakobwa b’iki gihe, babahindamo ubudehe hato ngo batazibuka ibitereko basheshe.
Hari n’uwambwiye ko kuba “bamwe mu bagabo baca inyuma abo bashakanye biterwa n’uko sosiyete nyarwanda ifata umugabo uryamana n’abagore benshi nk’umuntu urenze.”
Abagore bakunda amafaranga
Niba abagabo bumva banezerewe ndetse bakibona nk’ibitangaza iyo baryamanye n’abagore cyangwa abakobwa benshi, ni izihe nyungu igitsina gore cyo gifite muri Kigali we share?
Iki kibazo nakibajije umwe muri aba bantu naganiriye nabo, ampa inkwenene ambwira ko ntazi aho Isi igeze. Yambwiye ko uko inkumi z’i Kigali ziryamana n’abagabo benshi ariko zibikuramo akayabo, kugeza n’aho hari umukobwa uba ufite umusore bakundana ariko “agashaka n’igisaza azajya yiheraho nacyo kikamumenyera ibyo akeneye”.
Muri make abasore b’i Kigali bafatwa nk’abagabo beza b’ejo hazaza, abasaza n’abagabo bakize bagafatwa nk’abaterankunga b’imishinga y’inkumi z’i Kigali.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Iyo umukobwa mukundana afite abandi ku ruhande akenshi ni uko baba bamuha amafaranga kukurusha.”
“Abakobwa muri iyi minsi baba bashaka urukundo n’amafaranga, ntiwamuha urukundo nta amafaranga.”
Iyo ngo umukobwa afite umukunzi utamuha amafaranga ariko umuhundagazaho urukundo, ashaka undi uzamuha ya mafaranga atabona. Nta rukundo nta mafaranga.
Umwe mu nkumi twaganiriye yambwiye ko itabona akamaro k’urukundo rutarimo amafaranga. Iti “Njye iyo nkundanye n’umuntu ni ukugira ngo nishime ntabwo numva ko urukundo ruryoha iyo rutarimo amafaranga.”
Iyi nkumi yakomeje igira ati “Nkunda kuba mfite abantu benshi buri wese afite icyo amariye, umwe tuganira byinshi undi akansetsa cyane abandi tukaba dufite byinshi duhuriramo, abandi ni abo kunshimisha.”
“Gukundana n’umuntu umwe ntibigikorwa na benshi muri iyi minsi, abantu ntibagishaka gushaka rero buri wese aba ashaka kwishimisha.”
Hari uwo twaganiriye ambwira ko ku rubyiruko kugira abakunzi benshi babifata nk’uburyo bwo kwiteganyiriza, ati “iyo umwe bidakunze, iyo atakunyuze muri bimwe uba ufite abandi ku ruhande bashobora kuziba icyuho.”
Kigali we share na none ni isoko y’ubukire ku basore bakiri bato, bamwe Bruce Melodie yaririmbye ngo “twese twese byaranze!”. Batekereza ejo hazaza bakabura icyizere, maze bakareba ba babyeyi bakuze, bafite imitungo bakabayoboka ubundi mu gitondo mugahura ari muri Benz nshya.
Reka nirire abana, nta wamenya, nta myaka ijana n’izindi mvugo zijyana n’abantu bimakaje Kigali we share baba basa n’aho icyizere cyayoyotse.