Mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka umukobwa uhiga abandi Nyampinga w’u Rwanda 2022, kuri uyu wa gatandatu iki gikorwa cyakomereje mu ntara y’amajyepfo aho cyabereye mu karere ka Huye aho hari umukobwa witabiriye afite ubumuga bwo kutavuga ibintu bibaye ku nshuro ya mbere.
Uwimana Jeannette ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo. Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.
Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”
Uwimana yakomeje asobanura ko bagenzi be bafite ubumuga yifuza kubafasha kumva ko na bo bakwiye kwiteza imbere binyuze mu kwitinyuka.
Ati:“Nabakangurira kuza muri Miss Rwanda kandi nkabazamura kuko kenshi na kenshi, usanga bakeneye iterambere nk’iry’abandi. Usanga bahezwa mu ishuri cyangwa aho bajya hose ukabona babuze ubasemurira.”
Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.
Yagize ati:“Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”
Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira. Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.
Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko Uwimana yagize umuhate wo kwitinyuka akaba abereye abandi urugero. Miss Mutesi Jolly na we yunze mu rya Munyaneza avuga ko umuhate Uwimana yagize wo kwitinyuka ukwiye kubera abandi urugero.