Ntirampeba Emmanuel wo mu murenge wa Tumba akarere ka Huye yasanzwe mu mugozi yapfuye mu nzu ye bikaba bikekwa ko yiyahuye gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo umugore we yavuye mu murima asanga umugabo amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu hejuru y’uburiri bararagaho yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yatangaje ko uwo mugore yatabaje ubuyobozi avuga ko asanze umugabo we amanitse mu cyumba yapfuye.
Yavuze ko uwo mugabo yakundaga kugira amakimbirane n’umugore we dore ko babanaga batarasezeranye mu mategeko.
Ati “Bakundaga kugirana amakimbirane kuko n’ubu umugabo yari amaze icyumweru ataba mu rugo. Ntabwo bari barasezeranye ariko bari bamaze kubyarana umwana umwe.”
Migabo yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama yo guharanira gukemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro kandi byaba ngombwa bakiyambaza ubuyobozi bukabagira inama.