Ntakirutimana Viateur, utuye mu murenge wa Nyarubaka, Akagali ka Kigusa, Umudugudu wa Gaserege ho mu Karere ka Kamonyi, arasaba guhabwa ubutabera nyuma yaho akubiswe na Twagirumukiza Valens warindaga Umurenge Sacco wa Nyarubaka.
Uyu mucungamutekano ngo yamutamitse umunwa w’imbunda yifashishaga mu kazi ndetse aranayimukubitisha akaba avuga ko nta butabera yigeze ahabwa.
Aba bombi, ni abakozi bacunga umutekano aho Ntakirutimana Viateur acunga umutekano ku nzu yitiriwe iy’Iterambere ry’Abaturage ba Nyarubaka yubatswe n’Abanyakoreya, mu gihe Twagirumukiza Valens acunga umutekano kuri “SACCO Dusize Ubukene Nyarubaka(Sadunya)” akoresheje imbunda ya kompanyi ya ISCO.
Mu kiganiro yahaye intyoza, Ntakirutimana yavuze ko uyu mugabo yamukubise nta makimbirane bari basanzwe bafitanye, cyane ko ngo bombi bari bakoranye igihe kirekire, ariko akaza gutungurwa n’ibyo yamukoreye atazi icyo amuhoye nubwo aza mu kazi yari yamubwiye nabi akihagera ariko ntabyiteho.
Yagize ati:”Ku Itariki ya 5 Mutarama 2022, navuye mu rugo nje ku kazi ndahagera mba nicaye ku kabaraza, ariko nkihagera yambwiraga nabi ubona amfitiye umujinya ariko sinabyitaho, hashize akanya nzenguruka inzu ncungira umutekano ndeba niba bakinze amadirishya, arankurikira maze amfata akaboko atangira kungonyoza mbona ko bikomeye ndatabaza, antamika imbunda ashaka kundasa ndetse anatangira kuyinkubita mu maso no ku mutwe inyuma mpita numva ntaye ubwenge maze abari hafi barantabara, gusa iyo batahaba yaragiye kunyica”.
Uyu muturage wakubiswe, akomeza avuga ko akeneye ubutabera kuko yanamenye ko uwamukubise ubu yidegembya kandi yari yaratwawe n’abapolisi ndetse akanashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB. Avuga kandi ko uru rwego rwamusuye kwa muganga rumubaza uko byagenze.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudance yabwiye intyoza ko bakimara kumenya ibibaye bagerageje gukorana n’inzego zirimo iz’umutekano, zibasha kumufata ziramujyana kuko atari gukomeza kurara aho amaze gukorera amabi.
Yongeraho ko amakuru bamenye ari ay’uko uwo munsi bari bavuganye nabi ndetse uwakubiswe ngo yabibwiye mugenzi we ukorera ku murenge ko arimo kumubwira nabi. Gitifu Nyiramana, akomeza avuga ko amakuru y’ifungurwa rya Valens Twagirumukiza wakomerekeje uyu Ntakirutimana Viateur ntayo yari azi, ko agiye kubikurikirana akamenya impamvu yabyo.
Nubwo uyu Ntakirutimana Viateur yakubiswe n’uyu musekirite wa kampuni ya ISCO, hari abaturage bavuga ko aka karengane kakorewe uyu muturage gakwiye gutangwaho ubutabera, ariko kandi ngo n’ubuyobozi bugahagurukira ibibazo birebana n’ihungabanywa ry’umutekano wabo bikomeje kwiyongera muri uyu murenge.