U Rwanda ni igihugu kizwiho gushishoza cyane mu gihe gishora amafaranga mu bwirinzi kikagura ibikoresho gusa by’ihariye kandi bifite ingufu ugereranyije n’ibihugu byo mu karere ndetse no muri Afurika y’uburengerazuba, aho tugiye kurebera hamwe intwaro eshanu za mbere zihambaye zitunzwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
1. TL 50 Air Defence System
Ku mwanya wa mbere haza uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere buzwi nka TL 50 Air Defence. U Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere mu gutumiza kandi nirwo kugeza ubu rukoresha iyi ntwaro yakorewe mu Bushinwa izwi na none nka Sky Dragon 50 Air Defence Missiles.
2. Mil 24 Attack Helicopters
Izi kajugujugu z’intambara zakorewe mu Burusiya ni zimwe mu zihambaye cyane ku Isi kandi zica. Igisirikare cy’u Rwanda kivugwaho kuba gitunze kajugujugu zo muri ubu bwoko hagati y’eshanu n’icumi. Mu ntwaro zifite harimo machine gun ya 12,7 millimeters na rokete za 57 millimeters.
Ishobora kwikorera ibiro magatanu bya bombe ahantu habiri cyangwa ibiro 250 bya bombe ahantu hane. Mil 24 ngo ishobora kunyura byoroshye mu mirongo y’umwanzi.
3. Red Arrow Anti –Tank
Iyi ni imbunda irasa za missiles zishwanyaguza ibifaru yakorewe mu Bushinwa ifite ubushobozi bwo gusenya bungana nk’ubw’iy’Abanyamerika, FGM 148 cyangwa iy’Abanya-Israel, Spike LR2.
Ni bumwe mu buryo bugezweho bw’intwaro ngendanwa irasa missiles zishwanyuza ibifaru mu Isi muri iki gihe kandi Ibifaru bicye ngo nibyo bishobora kurokoka igisasu cya Red Arrow.
Ibisasu irekura bishobora kwiyobora ku bipimo byose byoherejweho kandi igisasu cyayo gishobora gupfumura umutamenwa kugeza muri centimetero 100 cyangwa metero.
4. CS, SH1 Self-Propelled Howitzer
CS, SH1 Self-Propelled Howitzer banita Pcl9 ni imwe mu ntwaro zikomeye zo mu bwoko bwa hoeitzers zikoreshwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) zifite ubushobozi bwo kurasa ku gipimo kiri mu ntera y’ibirometero 27, ikaba ikoreshwa n’ibihugu bibiri gusa ku Isi, U Bushinwa n’u Rwanda. Ishobora gutwarwa ku ikamyo.
5. T54, T55 Battle Tanks
Ibifaru byo mu bwoko bwa T-54 na T55 ni bimwe mu bifaru bikoreshwa cyane kandi byizerwa ku rugamba ku Isi. Ubu bwoko bubaho imbunda ya machine gun yo mu bwoko bwa 37.62 millimeters ndetse n’imbunda ihanura indege yo mu bwoko bwa 12,7 millimeters.
U Rwanda ruvugwaho kuba rutunze ibi bifaru biri hagati ya 20 na 50 byahinduwe bigashyirwa ku rwego rwo kubasha kugendana n’imihindagurikire y’urugamba nk’uko tubikesha umuyoboro wa youtube wa Military Power.