Bagirishya Jean de Dieu yaburanye asaba imbabazi anatakambira Urukiko asaba guhanishwa gutanga amande, dore ko n’ubundi yari yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yemera ibyaha aregwa.
Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Jado Castar usaba gukurirwaho igihano yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha ntabwo bwagiye kure y’uko bwashinje mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, nta n’ibindi bimenyetso bwatanze mu Rukiko Rukuru kuko Jado Castar yaburanye yemera icyaha.
Visi Perezida wa Kabiri w’ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda, akaba n’Umunyamakuru, Bagirishya Jean de Dieu bita Jado Castar yavuze ko ari we wishyikirije Ubugenzacyaha, nabwo akabusaba imbabazi.
Yavuze ko mu bo yandikiye asaba imbabazi harimo na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange bababajwe n’ukuntu ikipe y’igihugu ya Volleball y’abagore yasezerewe mu marushanwa yakiniwe mu Rwanda.
Urubanza rwaburanishijwe rumaze gusubikwa inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye.
Mu rukiko, Bagirishya Jean de Dieu Alias Jado Castar yagaragaye bwa mbere yambaye impuzangano ziranga imfungwa n’abagororwa. Mu Rukiko yari ahagarariwe n’abanyamategeko batatu, Me Gashagaza Philbert, Me Kamagaju Beatrice na Me Yankurije Dative.
Umucamanza yatangiye aha umwanya Bagirishya Jean de Dieu ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe.
Jado Castar yatangiye abwira Umucamanza ko yajuriye mu Rukiko Rukuru kuko atanyuzwe n’igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri ahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano.
Yabwiye urukiko ko kuva yatangira guhamagazwa n’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ubushinjacyaha atigeze ahakana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano. Uyu mugabo yavuze ko ari na we wishyikirije Ubugenzacyaha atigeze ahamagazwa kuko yabonaga hari icyaha yakoze azi ko ari gukorera igihugu.
Jado Castar yakomeje abwira urukiko ko anatangiye kuburana mu mizi atigeze agora urukiko n’Ubushinjacyaha kuko yaburanye yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi.
Imwe mu mpamvu yanatumye aburana mu mizi hatarabayeho kubanza kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agategano ngo ni uko yemeraga icyaha. Yavuze ko ibyo yakoze byose byo kohereza inyandiko ya email mpimbano yatumaga ikipe y’igihugu ya Volleyball (FRVB) ibona abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinnye bafite ibyangombwa byacuzwe na Jado Castar.
Ngo byose yabikoze ku bw’ishyaka yari afitiye igihugu kugira ngo ikipe izitware neza mu marushanwa.
Jada Castar ati “Nyakubahwa Perezida w’iburanisha ibyo nakoze byose nabitewe n’urukundo nkunda igihugu cyange, nagira ngo ikipe y’igihugu izitware neza mu marushanwa twari twateguye kandi bwari n’ubwambere igihugu cyacu kigize ayo marushanwa.”
Yavuze ko ibyo asaba bigenwa n’amategeko, ati “Ndasaba ko mu bushishozi bwanyu igihano nahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri cyakurwaho kigasimburwa gutanga ihazabu, kuko icyo gihano cyo gutanga ihazabu na cyo giteganywa n’amategeko.’’
Umucamanza yabajije Jado Castar acyamuteye guhimba iyo Email agakora inyandiko mpimbano, ati “Iyo nyoroshacyaha urayikura he kandi ibyo wakoze nawe ubyiyemerera ko ari wowe wabikoze?” Jado Castar yasubije Umucamanza ko impamvu yabimuteye byose ko ari uko asanzwe ari Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleball mu Rwanda.
Ati “Birumvikana ko iri rushanwa ryari riremereye kandi rikomeye nkoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo nk’igihugu ikipe yacu izitware neza mu marushanwa twari twateguye.’’
Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar yahise abwira umucamanza ko ibyinshi biri mu mwanzuro ufitwe n’Urukiko.
Me Gashagaza Philbert umwe mu banyamategeko batatu bamwunganira yabwiye urukiko ko we n’umukiriya we bajuriye kugira ngo barutakambire Bagirishya Jean de Dieu akurwe ku gihano cyo gufungwa imyaka ibiri gisimbuzwe gutanga amande nk’uko biteganywa n’amategeko.
Me Gashagaza Philbert ati “Turasaba ko urukiko rwaca inkoni izamba Jado Castar agahanishwa gutanga amande nk’uko nasobanuye ko gutanga amande nabyo biteganywa n’amategeko.’’
Uyu Munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe rwagira ukundi rubibona Bagirishya yahanishwa igihano gisubitse.
Me Gashagaza Philbert yabwiye Urukiko Rukuru ko ibyo asabira umukiraya we byo gutanga amande gusa bitari bishya mu nkiko kuko hari imanza nyinshi zicibwa n’inkiko zitandukanye abaregwa bagahanishwa amande gusa aho gufungwa.
Ati “Mu rwego rw’amategeko turagaragaza ko hari imanza zaciwe n’inkiko ziri ku rwego rumwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi izo manza zaciwe abaregwa bahawe ibihano bito izindi zikanasubika.’’
Imanza zaciwe muri ubwo buryo ngo harimo izaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga. Ati “Izo manza zose zaciwe zatanze imirongo wihuzamikirize y’imanza.”
Yavuze ko Jado Castar amaze amezi atanu afunzwe, ngo na cyo ni igihano kandi yarumvise.
Me Gashagaza ati “Mushobora kureba n’igihe amaze afunzwe, igihe cy’amezi atanu akaba yasubikirwa amezi 19 abura ngo arangize igihano asigaje, cyangwa urukiko rwabibona ukundi rukaba rwamuhanisha igihano cyo gutanga ihazabu Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).”
Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwabwiye urukiko ko butigeze bujurira, bwanyuzwe n’igihano Castar yahawe.
Buvuga ko Urukiko rwamuhanishije igihano gito kubera ko yaburanye yemera icyaha, kuko ngo amategeko ateganya igifungo cy’imyaka itanu kugera ku myaka irindwi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ishyaka ry’igihugu bitavuze gukora ibyaha ubyitwaje.
Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo buvuga ku cyo Bagirishya Jean de Dieu yisabiye ubwe cyo guhanishwa gutanga amande cyangwa gusubikirwa amezi 19 asigaje ngo arangize igihano. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Bagirishya Jean de Dieu yasabye n’abanyamategeko be byo gusubikirwa igihano cyangwa gutanga amande byo byagenwa n’urukiko.
Umucamanza yumvishe impande ziburana apfundikira iburanisha, avuga ko icyemezo cy’uru rubanza rw’ubujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu kizasomwa ku wa 25 Gashyantare, 2022 saa tanu za mu gitondo.
Mu iburanisha rya none ryitabiriwe n’abantu benshi barimo abo mu muryango n’Umunyamakuru David Bayingana usanzwe ukorana na Jado Castar kuri Radio.
Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye ku wa 13 Ukwakira, 2021 ajururira igihano yahawe mu Rukiko Rukuru.