Bakunzi bacu, nongeye kubaramutsa mbararikira gukurikirana inkuru yacu , mboneyeho gushimira abantu bose bateyeho( comments)nshishikariza n’abandi gukomeza gutanga ibitekerezo byabo.Ubwo duherukana mu gice cya kabiri nari natumye Mutesi kuri Manzi ngo amumbwirire ko mushaka.
Mutesi yabwiye Manzi ko mushaka Manzi aza kunyitaba duhurira mu ishuri, Namukubise amaso ndarira numva agahinda karanyishe mbura naho mpera mbimubwira ako kanya nahise mfatwa n’isereri y’akanya gato ngiye kwitura hasi Manzi aramfata andyamisha mu gituza cye mara akanya nongera kugaruka nuko ubwoba buramwica buvanze n’agahinda na we ararira, amaze kurira arambaza ati “Ketty wabaye iki, ese byakugendekeye bite mukundwa” ntinda kumubwira ariko arambwira ati irekure umbwire niba ari ikibazo ufite niteguye kugufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Natangiye musaba imbabazi nanamwiseguraho kuko numvaga ndi Nyirakibi kuko numva satani bamwita Sekibi. Natangiye kubimubwira byose uko byakabaye Manzi arumirwa aranyitegereza arakaye cyanee! Arambwira ngo Ketty ibindi byose numvaga bitarenze ariko sinari nziko wakuramo inda ukica umuzira nenge, nahise numva noneho ndushijeho kwicira urubanza ndarira Manzi yatuza akanwa ke arambwira ati “Ketty uri umwicanyi,uri mubi ndetse uri umugome, uzabage wifashe nge ndagiye kandi uzazirikane ko nkwanze n’umutima wange wose wa ntamenya we” nasigaye aho yansize ndira cyanee! Nkumva nakwiniga, nkumva isi yose yanyanze ,nkumva nasaba abantu bose bari mu kigo banteraniraho bakankubita wenda nkapfa cg nibura nkakira imbabazi z’Imana nubwo numvaga itambabarira.
Nkiri muri ako gahinda hahise haza abakobwa babiri bo mu kigo(Gaga na Kami) bansanga aho nari nicaye barampumuriza ndabashima numva ko nibura mbonye abantu bashobora kumva ibyambayeho bakampumuriza. Nyuma y’ukwezi menyanye nabo twabaye inshuti magara, kuva icyo gihe nanze igitsina gabo aho bava bakagera kuburyo umuhungu yambwiraga ko ankunda aho kumusubiza nkarira nkumva mfite imbaraga namukubita kuko igikomere nari mfite cyari kikiri nk’ibuye riremereye nikoreye.
Muri iyo minsi Gaga yatangiye kujya amba hafi kenshi gashoboka, akamfasha mu bintu bitandukanye ndetse tukaganira kandi byimbitse. Kumenyana na Gaga ntibyari bibabaje gusa ikibabaje nuko Gaga yari umutinganyi kandi nge ntabizi, Gaga yatangiye kujya ankorakora turi kumwe, rimwe na rimwe akaza kundaza tugashitinga ngo abandi banyeshuri batatubona ubundi tugakora amabi. Uko narushagaho kwegerana na Gaga no kumenyana na we bigiye kure niko narushagaho kuba indiri y’ibibi no kugenda mpunga Imana njya kure yayo.
Gaga yaje kunyinjiza mu itsinda ry’abatinganyi bari mu kigo nsanga harimo umubare munini w’abanyeshuri ku ruhande rw’abakobwa ndetse n’abahungu. Ubakuriye yatwigishaga ko nta cyaha kibirimo gusa nge nk’umuntu wasomyeho bibiliya nakwibuka ko biri mu byatumye Imana irimbura i Sodomu nkumva ni icyaha gusa kubera ibyaha byinshi narimaze gukora nasaga nuwaziritswe na satani natekereza no kubivamo nkumva nta mbaraga nabibonera kuko numvaga Imana itambabarira.
Igihembwe cyaje kurangira turataha dushyitse mu rugo nkajya numva mfite ubwoba nkajya nishisha ababyeyi bange n’abavandimwe cyane ko numvaga abantu bavuga ko abantu bakuru iyo barebye mu ntege za we cyangwa ku mabere bamenya ko wabyayeho, nange numvaga mama nambona azamenya ko nakuyemo inda. Mu buzima busanzwe buri wa kabiri mu rugo habaga icyumba cy’amasengesho nkaba ndi umudiyakoni kandi mbikora mbikunze. Muri iyo minsi numvaga Imana ingiriye neza abo banyamasengesho batagaruka mu rugo kuko numvaga bari bundondore ibyo nakoreye ku ishuri byose.
Hashize icyumeru turi mu biruhuko data yagiye mu butumwa bw’amahoro azamaramo umwaka, abana bo mu rugo nabo bajya gusura Nyogokuru, muri iyo minsi nagumanye na mama twenyine. Umunsi umwe mu rugo haje umugore w’inshuti ya mama baraganira twese twicaye muri salo ikiganiro kigezemo hagati barambwira ngo nimbahe rugari baganire. Kubera ukuntu babimbwiyemo nahise ngira amatsiko yo kumva ibyo bagiye kuganira.
Nafashe umwanya ndabumviriza numva mama amubwira ko akumbuye umugabo we cyanee! Uwo mugore yaramubwiye ngo niyishyiramo ibyo kumukumbura cyane ntashake umuntu umukemurira akabazo bizagutera ibibyimba byo munda arware Kanseri ati ariko niba yumva asumirijwe yamubwira akamufasha kuko na we umugabo we yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka yashoboraga kumara nk’ukwezi Atari iwe. Mama yaramubajije ati “ese wowe ubigenza ute kugira ngo ukemure icyo kibazo ko numva nange umubiri undya biteye ubwoba”
Umugore yatangiye kumunyuza hirya no hino, akajya kumubwira uko abigenza ariko umutima umwe ukamubwira uti bimubwire undi ukamubwira uti none wabimubwira akakumvira ubusa ugasanga urisebeje? Umugore akinyuza inkeramucyamo ubundi akiraza I Nyanza kandi I Kigali hari amacumbi. Muri make ntarase ku ntego yicyo ashaka kumubwira, mama aramwinginga aramubwira ngo amufashe abone uko yakwikemurira ikibazo. Umugore yamubwiye ko hari itsinda ry’abahungu b’abapfubuzi bashobora kumufasha kwikemurira ikibazo. Mama aramubaza ati” ese abapfubuzi ni abaki?”
Komeza udushigikire utanga ibitekerezo ndetse uyisangiza n’abandi bose bayisome tuzagaruka vuba tubazaniye igice cya kane.