Ni kenshi abagabo n’abasore usanga bafite ibibazo bibaremereye aho usanga bibaza niba abana bafitanye n’abagore babo ari ababo koko. Kenshi usanga abagabo batizera abagore babo ndetse n’abasore ugasanga bari gushinjwa gutera inda umukobwa runaka ariko ugasanga batizeye neza niba koko uwo mwana uzavuka ari uwe koko.
Ibi byose kenshi bikemurwa no gupimisha ibizamini bya DNA kugira ngo hameyekane isano iri hagati y’umwana na Se umubyara wa nyawe kuko hari benshi usanga barera abana batari ababo nyamara bo bazi ko ari ababo.
Kenshi usanga hari abagore bashaka ariko ntibacike ku gukungika n’abasore bigeze gukundana bityo ugasanga n’ubundi bahora baryamana ugasanga abana bose atari ab’umugabo bashakanye ahubwo yarabakuye hanze. Kenshi biterwa no kuba yarashatse uwo mugabo ku bw’impanuka, yarabihatiwe, yaramukurikiyeho amafaranga n’ibindi.
Ashobora no kuba yaramusanze amukunda ariko agahura n’igishuko cy’undi mugabo (urugero nk’umukoresha we) akaryamana na we ugasanga arasamye kandi uwo mwana akitirirwa umugabo babana mu nzu.
Uko wamenya umwana wawe cyangwa utari uwawe
Kugira ngo ariko tubashe kubasobanurira ibi bintu, ni ngombwa ko tubanza tukibukiranya ibijyanye n’amaraso ndetse n’uburyo ibiyagize bihererekanwa biva ku mubyeyi bijya ku mwana.
Science ivuga ko burya umuntu mukuru uringaniye agira nka litiro 5 z’amaraso. Iyo dufashe amaraso ya muntu maze tukayitegereza neza muri laboratwari, tubona ko agizwe n’ibice nka bibiri by’ingenzi. Uturemangingo ndetse n’amazi. Mu turemangingo (cells) dufitemo uturemangingo dutukura tugize 45% ku ijana by’amaraso. Utu dufite akamaro kanini mu gutwara oxygene kandi ni natwo abahanga bokoresha bashyira amaraso y’abantu mu byiciro. Utundi turemangingo ni uturemangingo tw’umweru turwanya indwara ndetse n’utundi twitwa platelets dutuma amaraso avura. Ikindi gice kigize amaraso ni amazi cyangwa se plasma kigizwe na 55%.
Hari uburyo bwinshi bwo gukora amoko y’amaraso abantu bafite. Ariko ubuzwi cyane kandi bukoreshwa ni bubiri. Ubwa mbere kandi buzwi cyane ni ubushyira amaraso y’abantu muri Groupe enye(4): Groupe A, Groupe B, Groupe AB na na Groupe O. Ubundi buryo bwo gukora ubwoko bw’amaraso bukoresha ibyitwa Rhesus. Dukoresheje Rhesus tubona ubwoko bubiri; positive (+) na negative (-). Niyo mpamvu ku bantu bazi neza ubwoko bw’amaraso yabo usanga bafite nka A+. Ubu bwombi bwifashisha udu protein tuboneka ku turemangingo tw’amaraso dutukura.
Twifashishije ubwoko bw’amaraso bwa A, B, AB na O, dore abana ababyeyi bashobora kubyara:
1. Ababyeyi bombi bafite A: Bashobora kubyara abana bafite Groupe A cyangwa Groupe O 2. Ababyeyi bombi bagite B: Bashobora kubyara abana bafite Groupe B cyangwa Groupe O 3. Ababyeyi bombi bafite O: bashobora kubyara abana bafite O gusa 4. Umubyeyi umwe afite A undi B: bashobora kubyara abana bafite Groupe A, Groupe B, Group AB cyangwa se Groupe O 5. Umubyeyi umwe afite A undi O: bashobora kubyara abana bafite Groupe A cyangwa se Groupe O 6. Umubyeyi umwe afite B undi O: bashobora kubyara abana bafite Groupe B cyangwa se Groupe O 7. Umubyeyi umwe afite A undi AB: bashobora kubyara abana bafite Groupe A, Groupe B, na Groupe AB 8. Umubyeyi umwe afite B undi AB: bashobora kubyara abana bafite Groupe A, Groupe B, na Groupe AB 9. Umubyeyi umwe afite AB undi O: bashobora kubyara abana bafite Groupe A cyangwa Groupe B
Ubwoko bw’amaraso bwa Rhesus
Habaho ubwoko bubiri bw’amaraso tugendeye kuri Rhesus; abantu bafite Rhesus Positive (+) ndetse n’abafite Rhesus negative (-).
Dore rero uko bashobora kubyarana: 1. Ababyeyi bombi ari rhesus positive: bashobora kubyara umwana wa rhesus positive GUSA 2. Ababyeyi bombi ari rhesus negative: bashobora kubyara umwana wa rhesus negative GUSA 3. Iyo badahuje rhesus (Ni ukuvuga umwe ari Rhesus Positive undi ari Rhesus Negative): babyara abana bafite rhesus Positif.
Ngibyo iby’uko wamenya niba umwana atari uwawe ukoresheje ubwoko bw’amaraso. Ubu buryo ariko ntibyizewe ijana ku ijana kandi ku bantu benshi ntacyo byabafasha. Kandi wibuke ko umugore wawe ashobora kuryamana n’umuntu mufite ubwoko bumwe bw’amaraso. Icyo ibi byagufasha ni ukugutera amakenga ko koko umwana wita uwawe atari uwawe.
Urugero, ubizi neza ko wowe n’umugore wawe mufite rhesus negative, ntibishoboka ko umwana wanyu azaza afite positive. Cyangwa se mu gihe mwembi mufite ubwoko bw’amaraso bwa O, nta kuntu mwabyara nka A cyangwa se B.
Gusa uburyo bwiza bwa kumara amakenga ni ukugana raboratwari y’ibimenyetso bya gihanga ugapimisha ikizamini cya DNA nubwo bihenze cyane.
Uramutse ufite inyunganizi cyangwa inkunga wabinyuza kuri: 0783847452 / 0788919149