Abavandimwe babiri bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bakurikiranyweho kwica Se ubabyara nyuma y’uko abaturage basanze umurambo w’uyu musaza witwa Rugiririza Jean Damascene yapfuye afite ibikomere byinshi bigaragara ko yishwe ateraguwe ibyuma.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, abaturage bo mu Mudugudu wa Gashangiro mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, basanze umurambo w’umusaza witwa Rugiririza Jean Damascene mu masaka hafi y’aho yari atuye muri aka gace.
Nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zitabajwe, nazo zihutiye gutangira iperereza aho iry’ibanze ryasize haketswe abahungu babiri ba nyakwigendera.
Abaturage baganiriye na RadiyoTV10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko bahungabanyijwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza ari na yo mpamvu basaba ko uzahamwa n’iki cyaha cy’ubugome yabihanirwa by’intangarugero.
Umwe yagize ati “Kuwakira byo biratugoye, ni umusaza wari wiyubashye, waryaga ibye ntakibazo rwose ariko kumwica urupfu rw’agashinyaguro, uriya mwana [ukekwa] ni amahano yakoze.”
Undi yagarutse ku kuba hakekwa abahungu ba nyakwigendera, agira ati “Biramutse ari byo koko bikamuhama, ndumva yafungwa burundu kuko birarenze kwica so ni amahano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yemereye Radiyo Tv10 amakuru y’urupfu rw’uyu musaza avuga n’impamvu hakekwa ko yishwe.
Yagize ati “Biragaragara yari afite ibikomere kandi biragaragara ko ari ugutemwa, ubwo rero uhereye kuri ibyo bikomere ni ho umuntu yashingira ko yaba yishwe.”
Ramuli Janvier yaboneyeho kugenera ubutumwa abaturage, ati “Abaturage ni ugukora ibishoboka byose bakirinda amakimbirane kandi abayagiranye bagashaka uburyo bayakemura mu mahoro.” Uyu muyobozi kandi yasabye abazajya bamenya amakuru imiryango irimo amakimbirane kujya batungira agatoki inzego kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti mu maguru mashya bitaragera ku bikorwa bibi nk’ibi byo kwicana.
Muri aka Karere ka Musanze hamaze iminsi humvikana amakuru y’ubwicanyi kuko mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2022 hari umuturage watemewe inka eshatu mu Murenge wa Nyange naho mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2022 nabwo umuturage yica undi amutemaguye mu Murenge wa Rwaza.