Ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Kayonza bajyaga gukangurira umuryango utuye muri aka gace kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, abo muri uru rugo babarwanyije, umugabo waho akubita inyundo DASSO wari mu itsinda ry’abayobozi.
Byabaye ku wa 25 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu gihe hari hashize iminsi inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu zitangije ibikorwa byo kureba urugo ku rundi abaturage batarikingiza aho basanze batari babikora bakigishwa.
Ku wa Kabiri ubwo inzego z’ibanze zifatanyije na DASSO bajyaga gukangurira uyu muturage wo mu Murenge wa Gishari kwikingiza ngo basanze we n’abana be 12 n’umugore we batarikingiza kubera imyemerere y’idini ritazwi basengeramo ribarizwa mu Karere ka Gicumbi ari naho bajya gusengera.
Bakigera muri uru rugo ngo batangiye kwigabanya abana bakuru buri wese atangira kubaganiriza no kubereka ibyiza byo kwikingiza birangira se azanye inyundo ayikubita DASSO mu mutwe aramukomeretsa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin yagize ati “Inzego z’umutekano n’iz’ibanze bagiye mu gukurikirana, tugenda urugo ku rundi ko abantu bose bikingije, dusanga uwo mugabo iwe ntibarikingiza mu gihe bari kuganiriza umwana we ku ruhande, ava mu rugo afite inyundo akubita DASSO mu mutwe inyuma, hakurikiyeho guhita afatwa ndetse n’umwana we n’umugore we bahise bafata isuka n’ibiti bagaragaza ko badashaka kwikingiza.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu muryango ufite abana bagera kuri 12 ariko ko bose nta n’umwe urikingiza.
Ati “Nta nubwo basengera muri Rwamagana ahubwo bajya gusengera i Gicumbi. Ni abantu batajya bafata indangamuntu, ntibishyura mituweli. Mbese ni abantu batemera gahunda za Leta, gusa turi kubaganiriza kugira ngo turebe icyo bitanga.“
Umugore n’abana bahise bafatwa ariko baza guhita barekurwa ariko ko bahise bikingirana mu nzu na n’ubu ngo bakaba badashaka gusohoka.