Umugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi nyuma yuko ananiwe kumvikana n’umugore we ku mafaranga bateganyaga kugurisha ikimasa cyari gicutse maze agahitamo kugica umutwe arakica. Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022 mu Mudugudu wa Brigade mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.
Amakuru ava mu baturage avuga ko uyu muryango wahawe inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo witeze imbere, inka yaje kubyara ikimasa ntibakwitura ahubwo bahitamo kukigurisha ibihumbi 170 Frw.
Nyuma yo kutumvikana uburyo aya mafaranga bayagabana hakaboneka utwara menshi n’undi utwara make, ngo bashyamiranye cyane birangira umugabo agize umujinya ahita atema umutwe wa cya kimasa kugira ngo bagihombe bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye Igihe ko koko ibi byabaye ndetse uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.
Ati “Byabaye ejo, uwo mugabo atema ikimasa kuko atumvikanye n’umugore we uburyo bakigurisha bakagabana amafaranga, yahise agira umujinya aragitema arakica, gusa yari ataritura kuko ikimasa yishe gikomoka ku nka bahawe muri gahunda ya Girinka, twahise tumufata rero tumushyikiriza RIB.”
Gitifu Murekezi yavuze ko amafaranga bananiwe kumvikana uburyo bagabana ari ibihumbi 170 Frw, avuga ko uru rugo rwari rusanzwe rukunze kugaragaramo amakimbirane ashingiye ku kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe. Mu butumwa uyu muyobozi yatanze, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bishobora gutuma bicana cyangwa bakica amatungo yabo.
Ati “Ababana bakwiriye kumvikana bakumva ko gahunda za Leta ziba zarabagenewe nka girinka zigamije kubateza imbere, aho kubateza ibibazo by’amakimbirane, ikindi bakwiriye kumenya ko uwahawe inka mu gihe ataritura adakwiriye kuyigurisha cyangwa gutekereza ibindi bihabanye nicyo yayiherewe.”
Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa n’umugore we birimo no gutema iyo nka.