Umugabo wo Karere ka Musanze, Umurenge wa Rwaza, Akagari ka Kabushinge wakekwagaho icyaha cyo kwica mugenzi we yishwe arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gucika ahita yitaba Imana nkuko amizero.rw dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Kuri iki cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’ubwicanyi bwabaye hakicwa uwitwa Habumugisha JMV w’imyaka 33 watemwe n’abagizi ba nabi ahagana mu ma saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru. Aya makuru akimenyekana, habaye igikorwa cyo gushakisha abagizi ba nabi, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’ingabo z’Igihugu (RDF) hafatwa Nshimiyimana Janvier w’imyaka 64 y’amavuko.
Uyu Janvier akimara gufatwa, ngo yahise yiyemerera ko ari we watemye nyakwigendera, yerekana n’umuhoro yamutemesheje, anatangaza agace yamutemeyemo.
Abajijwe icyabimuteye, yavuze ko yabitewe n’amakimbirane amaze iminsi bari bafitanye aho ngo Habumugisha JMV yigeze kugirana amakimbirane na mushiki we witwa Mbumburunaniye Illuminatha, uyu Janvier akaba umutangabuhamya. Ngo kuva icyo gihe, JMV yajyaga amubwira ko azamwica, ariko we ngo akaba yahisemo kumutanga.
Inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zihutiye guhumuriza abaturage, aho mu ma saa Cyenda (15h00) yo kuri iki Cyumweru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ari kumwe n’inzego z’umutekano, basuye abaturage b’ahabereye ubwo bugome mu rwego rwo kubahumuriza no kubasaba kubana mu mahoro birinda amakimbirane ayo ari yo yose no kwihanira.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ndetse n’abandi bose bafashe ijambo, bagaragaje ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nka biriya byabaye bigayitse ku munyarwanda, basaba abaturage kubyirinda ndetse n’aho bigaragaye bakegera bwangu Ubuyobozi bubegereye bukabafasha kubahuza nta mvururu zibayeho, babwirwa ko hari inzego zishinzwe kugenza ibyaha ndetse ko guhana bikurikiza amategeko.
Abaturage bo muri Kabushinge ahabereye aya mahano, bavuze ko kwihanira atari ibintu by’i Rwanda, bashimangira ko bagiye kwisubiraho bagatahiriza umugozi umwe bagamije kwirinda ibyaha bya hato na hato biganisha ku gutakaza ubuzima.
Ubwo iyi nama yarangiraga, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), Polisi yajyanye na Nshimiyimana Janvier aho yemeye ko yiciye Habumugisha JMV kugirango hakorwe dosiye (dossier) yuzuye neza. Batarahagera, yabeshye Polisi ababwirako bahageze, nyamara ngo yari amayeri yo gutoroka.
Yageze aho yemera kwereka Polisi aho yiciye mugenzi we. Ahageze ngo Polisi yatangiye akazi kayo imubaza kimwe ku kindi, gusa we akomeza umugambi we wo gutoroka, aho yahutaje abapolisi bari hafi aho ahari ibigori, yirukira muri ibyo bigori.
Amakuru yageze kuri amizero.rw ni uko umupolisi yarashe hejuru amuburira ko nadahagarara ashobora guhura n’akaga, nyamara we yabirenzeho ariruka, nibwo Polisi yamurashe ku bw’amahirwe ye macye ahita apfa.