Mu buzima bw’abashakanye habamo igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kikaba igikorwa cyubahwa ndetse kinashimisha dore ko mu Kinyarwanda cyiyubashye babyita gutera akabariro cyangwa kubaka urugo ndetse hakaba hari ingo nyinshi zisenyuka kubera icyo gikorwa.
Wibereye mu gikorwa cy’imibonano nuko wajya kumva ukumva ugize utya urasuze! Isoni zikakwica ukabura aho ureba ndetse rimwe na rimwe ukumva wahita unarekera kuko uhise utakaza ubushake. Ibi wise gusura se koko ni ugusura? Ese niba Atari ugusura ni iki? Ese wabyirinda ute? Ese hari ikibazo biteye ku buzima? Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.
Ese koko ni ugusura?
Niba wajyaga ugira ngo ni umusuzi ugucitse, shira impungenge rwose si umusuzi. Twabyita umwuka usohoka uvuye mu gitsina (queef), gusa nabwo wakibaza uko uba winjiyemo.
Ubusanzwe umwenge w’igitsina gore kuva mu mwinjiro kugera ku nkondo y’umura ntabwo ari ahantu hagororotse ahubwo mo imbere harimo ibimeze nk’imihiro cyangwa iminkanyari. Uko igitsina cy’umugabo cyinjiramo rero niko gishobora gusunika umwuka ukagenda ufatwa muri ya mihiro noneho wabamo mwinshi uko yinjije agasa n’uwubyiga nawo ugashaka akanya ko unyuramo usohoka. Kwa gusohokera mu kanya gato kandi usohokanye ingufu bigakora ijwi rimeze neza neza nk’iry’umusuzi.
Uretse mu gihe cy’imibonano kandi uyu mwuka ushobora no gusohoka mu gihe cya siporo nko kwicara uhaguruka.
Ese hari ingaruka ku buzima?
Oya rwose nta ngaruka ku buzima kuko uwo mwuka nta kibazo cyawo kandi uko winjira ni nako usohoka. Nubwo ku batabisobanukiwe bitera isoni azi ko ari umusuzi, ariko nyuma yo gusobanukirwa ubu ntuzongera kugira ikibazo ko usuze, ahubwo muzabiseke mwikomereze igikorwa cyanyu nk’aho nta cyabaye.
Ni gute nabibuza kuba?
Ibuka ko ari ibintu byikora ndetse ntunamenya igihe biri buzire. Ushobora no kumara imyaka uwo mwuka utarawumva usohoka, nkuko ushobora kubikora buri gihe ubikoze uwo mwuka ugasohoka. Rero ntugire impagarara ngo urwane no kubibuza, kuko uretse kuba utanabibasha, nta n’ikibazo biteye ku buzima.