Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, baravuga ko gahunda yo gusibiza abanyeshuri batatsinze amasomo yatanze umusaruro kuko byatumye abanyeshuri bahindura imyitwarire biga bashyizeho umwete bakaba bavuga ko amanota yabo y’igihembwe cya mbere ngo yabaye meza bageraranyije n’indi myaka yabanje.
Ku bigo by’amashuri bitandukanye, bamwe mu banyeshuri basibijwe ndetse na bagenzi babo biga mu yindi myaka, bavuga ko icyemezo cyo gusibiza cyabakanguye mu myigire yabo.
Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo minisiteri y’uburezi yafashe umwanzuro w’uko umunyeshuri utatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange ndetse n’utagize amanota 50% mu y’indi myaka, asibizwa nta nkomyi.
Bamwe mu barimu bishimira iki cyemezo cyo gusibiza abatsinzwe kuko cyatumye imyitwarire ihinduka, batangira kwiga bashyizeho umwete. Gusibiza abanyeshuri batsinzwe si ubwa mbere bikozwe mu Rwanda, inzobere mu burezi Dr Munyakayanza Jean Francois avuga kuba hari harashyizweho amabwiriza yo kwimura abanyeshuri benshi bitakuragaho ireme ry’uburezi, ko ahubwo uburyo byakorwaga aribwo bwari bufite ikibazo.
Uretse abatatsinze ibizamini bya Leta batemererwa kwimukira mu myaka ikurikiyeho nk’uko byahoze, abiga mu yindi myaka nabo, ntawemererwa kwimuka igihe atagize amanota 50%.
Umwaka ushize w’amashuri, hasibijwe abanyeshuri bagera mu bihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange Tronc commun.