Umugabo wo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yashatse gutema akoresheje umuhoro umuturanyi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza umugore.
Abatuye muri aka gace batangaje, ko uvuga ko yasambanyirijwe umugore, ubwo yari muri gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri kubera gukoresha ibiyobyabwenge yaje guhabwa amakuru y’uko umuturanyi we ajya amusambanyiriza umugore bituma nyuma yo gufungurwa amuhiga kugira ngo amwice.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo vuba ha uyu mugabo yategeraga umuturanyi we mu nzira nijoro agashaka kumutema. Ushinjwa gusambanya umugore w’abandi yabwiye IGIHE ko atajya asambanya umugore w’umuturanyi we n’ubwo agace kose kabimushinja.
Yagize ati “ Avuga ko musambanyiriza umugore we ariko nta gihamya gihari, nta n’ikibigaragaza kandi niba umugore yaramwanze ntabwo ari njye wabiteye.”
Yakomeje avuga ko yatunguwe n’uburyo uyu muturanyi we yari amwivuganye. Ati “ Nari nciye mu kayira mbona amurikishije itoroshi ngiye kumugeraho ararizimya ngira ubwoba mubajije ibyo arimo azana umuhoro agiye kuntema turawurwanira ndawumwaka nibwo yankomereje ku itama.”
Mukuru we ntiyemera ko murumuna we ari we washatse gutema umuturanyi we.
Yagize ati “ Uriya mugabo yinjiye umugore wa murumuna wanjye aramutwara ubwo yari afunzwe bakajya basambana n’agace kose karabizi, noneho ejo bundi ubwo yari amaze Ukwezi afunguwe uwo muturanyi we kuko akunda kunywa inzoga yatashye bwije abantu atazi baramutega baramukomeretsa aramubeshyera ngo ni we.” Yakomeje avuga ko murumuna we afungiwe ubusa ndetse ko uwamufungishije agamije kugira ngo akomeze kujya amusambanyiriza umugore.
Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye Igihe ko uwo mugabo yatawe muri yombi nyuma y’uko ateze umuturanyi we akamukomeretsa. Yagize ati “Yari yarafunzwe kubera ibiyobyabwenge noneho mu gihe yari muri gereza amenya amakuru ngo ko uwo muturanyi we ajya amusambanyiriza umugore, nibwo nyuma yo gufungurwa yamuteze aramukomeretsa.”
Yongeyeho ko amakuru bafite ari ay’uko uyu mugabo yari atakibana n’umugore we. Uwafashwe yamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ngo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.