Hagamijwe impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, Umujyi wa Kigali uri kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu. Ubugeni bukorewe mu mihanda buha Umujyi kurushaho kugaragara neza no kugendwa.
Ni umushinga ukorerwa mu mihanda itatu (KN 115 St, KN 113 St & KN 126 St) ibujijwe kunyuramo imodoka na moto. Hamenyerewe resitora zicuruza Icyayi cya TE VERI (THÉ VERT) cyatumye ibice bimwe by’imihanda ihagize yifashishwa mu kurushaho guha serivisi abakiriya babahiriza intera.
Mu gusubiza ibyifuzo by’abaturage, urubyiruko rwize mu ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi rya Nyundo rwahakoreye igishushanyo cy’ubugeni, cyahujwe n’imiterere ya Biryogo, ni ingufu zihindura uburyo tumenyereye kuba mu Mujyi wacu, zikurura abawusura zikanazamura imibereho y’abahatuye.
Mu gutangiza ibi bikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’ibikorwaremezo yifatanyije n’abanyabugeni gusiga amarangi bashushanya uko byateganyijwe.