Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umusore w’imyaka 17 wo mu karere ka Kayonza umurenge wa Rukara Mudugudu wa Kidogo mu Kagari ka Kawangire akaba akekwaho gusambanya umwana muto w’imyaka itatu y’amavuko.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutara 2022, bibera mu Mudugudu wa Kidogo mu Kagari ka Kawangire, mu Murenge wa Rukara ahagana saa Kumi z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye Igihe ko uwo musore yatawe muri yombi, ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Yagize ati “Kugeza ubu ntiturabona ibisubizo bya muganga ariko birakekwa ko umusore w’imyaka 17 yasambanyije uwo mwana w’imyaka itatu. Iwabo bavuga ko ejo uwo musore yahaje, babafatira ahantu bari bonyine ari kumwe n’umwana, bagakeka ko yaba yaramusambanyije. Twahise tumufata tubwira nyina w’uwo mwana kumujyana kwa muganga ubu dutegereje ibisubizo bya muganga.”
Uyu muyobozi yavuze ko uwo musore yireguye avuga ko uwo mwana yagiye mu nzu ahantu hari inkwavu nyinshi, yakwinjirayo agiye kuzimukiza abandi bagahita bamufata gutyo. Uyu musore ntabwo yemera ko yasambanyije umwana nk’uko abishinjwa.
Kuri ubu uwo musore w’imyaka 17 yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rukara mu gihe hategerejwe ibisubizo bya muganga bituruka ku Bitaro bya Gahini, byerekana niba koko yamusambanyije cyangwa arengana.