Uko imyaka igenda ishira indi igataha ku isi hagenda haduka ikoranabuhanga rihambaye kandi benshi mu batuye isi bakisanga barikoresheje kubera ko nta yandi mahitamo kuko baba bagomba kujyana n’aho isi yerekeza, gusa hari n’abandi usanga barinangiye ibiri kuba byose babihuza n’ibyo bita ko byahanuwe maze bakinangira kakahava.
Mu Rwanda hari abaturage benshi birukanwe mu kazi ndetse abandi batoroka igihugu kubera kwanga ko bakingirwa urukingo rwa Covid-19 bitewe n’imyemerere yabo aho bavuga ko bari kubateramo agakoresho bita “microchip” nyamara ababivuga benshi nta nubwo bize ntibazi microchip icyo ari cyo usibye kubyumvana abandi nabo bakagendera mu kigare gutyo.
Kenshi usanga ari abantu babaturage batazi aho biva n’aho bijya ariko ugasanga barinangiye nyamara kuri ubu abagera kuri 70% mu Rwanda bamaze gufata urwo rukingo yemwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu bamaze kuzifata ariko umuturage utuye mu byaro bya kure we ntabikozwa kubera imyemerere ye avuga ko ibimubuza.
Microchip ni iki?
Ubundi microchip ni agakoresho kangana ururo gakoranye ikoranabuhanga rituma gashyirwa mu mubiri w’umuntu maze watunga ibindi bikoresho byabugenewe nka ‘smartphone’ aho kari ugahita ubona amakuru ya nyirako yose. Microchip igira code yihariye ikaba ihuje n’andi makuru y’uwayishyizwemo abitswe mu buryo bw’ikoranabuganga.
Ni ukuvuga ngo ibimuranga birimo amazina ye, telefoni na email, aho yavukiye, aho atuye n’ibyo akora bibasha kuboneka. Niba yarakurikiranywe mu butabera cyangwa atarakurikiranwa n’inkiko bihita bigaragara.
Abanya-Suède barenga 6.000 biteje “microchip” kugira ngo bajye boroherwa no kugaragaza ko bikingije COVID-19 aho bazabibazwa hose. Mu 1998, Umuhanga mu by’ikoranabuhanga w’Umwongereza, Kevin Warwick, yarayiteje aba umuntu wa mbere ikoreshejwemo kuko mbere yaho zakoreshwaga ku nyamaswa no mu bikoresho by’ikoranabuhanga.
Suède ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ikomeye mu gukoresha iryo koranabuhanga aho mu 2018 ababarirwa mu 4.000 bari bamaze guterwa microchips kandi nta wavuze ko yabihatiwe.
Nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 icyo gihugu cyategetse ko umuntu ushaka kugera ahateraniye abarenga 100 agomba kwerekana ko yikingije, bamwe bahisemo gukoresha microchips kugira ngo biborohere kubigaragaza aho babisabwe.
France 24 yatangaje ko abagera ku 6.000 ari bo bari bamaze kuziterwa kugeza mu matariki 20 Ukuboza 2021. Hannes Sjoblad ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cya Epicenter kiri gutanga izo microchips, yasobanuye ko nta kibazo zizateza kuko nta muntu wabona amakuru ya nyirayo mu gihe atayitunzeho telefoni begeranye, zikaba zitanakoresha batiri z’umuriro ku buryo zagira ingaruka ku bice by’umubiri.
Yagize ati “Mfite microchip mu kuboko kwanjye, nayikoze ku buryo iba iriho icyangombwa cy’uko nakingiwe kuko buri gihe mba nshaka guhita nkigeraho. Ni ukuvuga ko aho cyaba gikenewe hose bizoroha kucyerekana. Ukuntu izi microchips zikora, nta batiri zigira. Ntizishobora kugira icyo zikorera zo ubwazo kuko zirakoreshwa. Ziba zimeze nk’izisinziriye ku buryo nta wamenya aho uherereye. Zikora gusa iyo uzegereje ‘smartphone.’”
Muri Kanama 2020 US News yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananiwe kugera ku ntego zari zarihaye ko mu mpera za 2020 buri muturage wazo azaba yaratewe microchip. Uretse kuba hari benshi icyo gihe cyageze bagifite amakenga ku ikoreshwa ryazo ku buryo batazemera, Leta zimwe zo muri icyo gihugu zari zigifata gutera microchip mu mubiri w’umuntu nk’ibinyuranyije n’amategeko.
Abamaze kuziterwa bavuga ko zibafasha guhora bafite hafi ibyo bakenera byose. Mu kiganiro yagiranye na ITV News mu 2019, Sjoblad yagize ati “Ndashaka guhuza ikiremwamuntu n’ikoranabuhanga kandi ndatekereza ko bizanabaho.”
Uretse ko Suède izwiho gukataza mu ikoranabuhanga, kuba irimo benshi bakoresha microchips ni uko bigoye guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko na tike z’ingendo bazishyura ari zo bakoresheje.
Microchip ishobora gufasha uyifite gufungura imodoka cyangwa urugi atarukozeho, kubikuza amafaranga nta karita akoresheje, gusinya ko yageze ku kazi atagombye gukoza igikumwe ku mashini n’ibindi byinshi.