Uwase Delphine wamenyekanye ku izina rya Soreil muri filime y’uruhererekane ya Bamenya Series akomeje kuvugisha benshi nyuma yaho agaragaye ari gukora ibyo benshi mu basore batashobora.
Uyu mukinnyi wakinaga muri Filime ya Bamenya Series ari umugore wa Kanimba gusa ariko kuri ubu akaba atakiyigaragaramo ubu ahugiye mu mwuga we yakuriyemo wo gukina imikino njya rugamba ya Karate aho benshi bemeza ko ageze ku rwego rwo hejuru kubera amashusho ye ari kugenda akwirakwira ku mbugankoranyambaga ari gukora karitoma ahagaze.
Iyi foto igaragaza uyu mwari yambaye imyambaro yambarwa mu mikino njya rugamba ariko icyatangaje benshi ni inkweto yari yambaye aho yari yambaye inkweto isanzwe yo kurimbana ihagaze zimwe benshi bita ntunshingeho, bigatuma benshi bemeza ko ageze ku rugero rwiza aho kuba wambaye inkweto y’umusumari ukabasha guhagarara n’akaguru kamwe akandi kari mu bicu biringaniye.
Kuri ubu Uwase Delphine ntabwo akigaragara muri iyi filime ya Bamenya ku mpamvu zitamenyekanye dore ko uyu mukobwa ngo ari n’umukristo ukomeye mu idini asengeramo.