Urupfu ni intambwe y`ubuzima ibabaje kurusha izindi ntambwe zose umuntu atera mubuzima ariko kandi ikaba n`ntambwe umuntu wese adashobora guca kuruhande,mbese umuntu wese agomba kuyitera. Icyakora iyi ntambwe ikarushaho gukomera iyo ikwegereye cyangwa se yegereye umuvandimwe wawe, inshuti yawe cyangwa se n`undi muntu mufitanye amasano yabugufi.
Niyo mpamvu ari ngombwa cyane kugerageza kwiyumvisha no kumenya byinshi kuri iyintambwe iteye ubwoba mu rwego rwo kuyitegura no kuyakira n`ubwo bitoroshye.
Byoseonline.rw tabateguriye ibimenyetso icumi byakwereka umuntu uri guhumeka umwuka wa nyuma:
1. Gutakaza ubushake bwo kunnywa ndetse n`ubwo kurya
Mu byukuri, gutakaza ubushake bwo kurya nubwo kunywa ni ikimenyetso simusiga cy`uko urupfu rwaba rwegereye umuntu wawe kuberako imbaraga umubiri we ukeneye zitangira kugenda zigabanuka, umubiri we ugacika intege.
Iki gihe, uwenda gupfa atangira kwanga ibiribwa ndetse n`ibinyobwa yateguriwe. Mu gihe asabye amazi, nibyiza kwegura buhoro umutwe we, ukamuha amazi makeya mu rushinge cyangwa se mu gikombe gifite umunwa muto, mbese nka turiya dukombe bakoresha bagaburira abana batoya kugira ngo adakoresha imbaraga nyinshi.
Mu gihe ubonye uwo muntu atangiye guhumeka nabi cyangwa kuruka nibyiza kurekeraho kumuha amazi. Sibyiza guhatira cyane kurya cyangwa kunywa umuntu urembye ahubwo ushobora kujya umuha amazi makeya buri kanya.
2. Kumagara umunwa ndetse n`amaso
Kubera kudafata ibinyobwa byinshi, uyu muntu uko akomeza gukoresha umunwa ahumeka, bituma mukanwa humagara ndetse n`amaso akumagara kubera ko aba atagishobora guhumbya neza.
Ibi ngibi ukaba ushobora kubimugabanyiriza unyuza agatambaro gafite isuku, kadakonje cyane kandi gatose kumunwa we kugira ngo ukomeze uhehere, ndetse ukanamushyira mu maso ibitonyanga by`umuti wamaso.
3. Gucika intege, guta ubwenge ndetse no gusinzira cyane bidasanzwe
Ikindi kimenyesto cyakwereka ko umuntu wawe agiye kugucika ni ugucika intege kwe, guta ubwenge ndetse no gusinzira cyane. Abenshi basigara bafite ibitotsi byinshi kumanywa hanyuma nijoro bakabura ibitotsi. Iki gihe biragusaba kwegera umurwayi wawe mukamarana iki gihe cye cyo kubura ibitotsi.
4. Ububabare
Ububabare bukabije bw`umuntu wenda gupfa nabwo ni ikimenyetso cy`uko umuntu wawe ashobora kugucika kikaba n`ikimenyetso gitera abantu ubwoba kuko abenshi batihanganira kubona umuntu bakundaga arimo kubabara cyane.
Iki gihe ni byiza kuvugana n`abaganga bashinzwe indembe kugira ngo hafatwe ingamba zo kugabanyiriza uwo muntu ububabare kuko gufasha uwawe kutababara cyane biri mu bikomeye umugomba mu minsi ye yanyuma.
5.Kudatuza no gushikagurika
Umuntu wenda gupfa ashobora kugira ibibazo byo gushikagurika, iki nacyo kikaba ari ikimenyetso simusiga ko ageze mu bihe bye byanyuma. Ibi bikaba biterwa n`impinduka zinyuranye ziba zirimo zibera imbere mu mubiri ahanini bitewe n`imiti uyu muntu aba arimo afata.
Icyo gihe ntugomba kurenganya uwo muntu urwaye ahubwo ugomba gushakisha uko wamugarurira umutuzo bitewe n`uko usanzwe umuzi kuko abantu baratandukanye.
6. Impinduka mu mihumekere
Imihindagurikire yo guhumeka nayo ni ikimenyetso gikomeye cy`uko uwawe ageze mu marembera. Aha, ashobora guhumeka vuba vuba cyangwa se akanjya atinda ugereranije nuko yarasanzwe ahumeka agacishamo ntanahumeke rwose.
7. Amagambo yo Kwiheba ndetse no kwitsa umutima
Ikindi gishobora ku kubwira ko uwawe ageze mu bihe bye bya nyuma, nuko ushobora kumwumvana amarangamutima yagahinda, kwimyoza, kuvuga nabi, kwicuza ibyo yakoze nibindi. Ibi bikubwirako ntakabuza uwawe ageze mu marembera.
Tubibutseko iki kimenyetso kigaragaramo imyitwarire itandukanye bitewe n`ubuzima uyu muntu yabayemo, imirimo yakoraga, aho yasengeraga n`ubundi buzima bwe muri rusange yabayemo mbere yuko agera mu minsi ye yanyuma.
8.Guhinduka kw`ibara ry`uruhu
Ikindi kimenyetso simusiga kikugaragariza ko uwawe ageze mubihe bye byanyuma, ni uguhinduka kw’ibara ry’uruhu. Ibi bikaba biterwa nitembera ry`amaraso mu mubiri we riba ryagabanutse cyane mu bice bimwe by`umubiri nko mu birenge no mu biganza. Uruhu rwe rushobora guhinduka ubururu kandi rukazaho n`utudomo twinshi.
Iki gihe kandi, igice cye cyo hasi ndetse n’imitwe y`intoki ze bishobora gutangira gukonja ndetse bigahinduka ubururu, isura ye igatangira kwereruka, iminwa ye nayo ikazana ibara ryenda gusa n`ubururu.
9.Kudasubiza uwo bari kumwe
Mu bihe bye bya nyuma, umuntu wenda gupfa ashobora kugira amaso afunguye adahumbya, kandi ntashobore kugusubiza igihe umuvugishije cyangwa se ngo akwereke ko yumvise ko umukozeho! Iki gihe ntuzacike intege kuko uwo ukunda ashobora kuba agishobora kukumva n`ubwo adashobora kugusubiza. Komeza ugerageze kumuvugisha.
10. Gusaba ibintu bidasanzwe
Igihe uwawe ageze muminota yanyuma y`ubuzima bwe ashobora kugusaba ibintu bidasanzwe ndetse rimwe narimwe bikagutera ubwoba.
Ashobora kugusaba kumujyana ahantu hihariye, ashobora kugusaba kumuzanira abavandimwe be akunda cyangwa se n`izindi nshuti ze kurusha izindi, ashobora kugusaba kumwumvisha indirimbo akunda kurusha izindi, kwifotozanya nabo akunda cyangwa se kubavugisha, muri iki gihe kandi ninabwo bamwe bashobora no kugira abo baha ibyo bari batunze, kuvuga amabanga ye n`ibndi.
Niba ibyo umuntu wawe urembye abigusabye, menya ko ari ikimenyetso simusiga cy`uko ashobora kuba agiye kugucika.
Ibi ni ibimeyetso kenshi bigaragara ku muntu wari umaze iminsi arwaye ntabwo nk’umuntu upfuye urupfu rutunguranye nk’impanuka cyangwa ibindi wamusangana ibi bimenyetso.